Twifashishije ibinyamakuru bitandukanye birimo CNN, France 24, abcNews, Daily Star ndetse na Daily mail, maze tubategurira urutonde rw’abantu batanu babyibushye kurusha abandi bose bakiriho.
Ni urutonde rutaza kugaragaraho umunyafurika n’umwe kuko uwakabaye aruriho ni Umunyamisirikazi akaba n’uwa kabiri mu bagore bagize ibiro byinshi mu mateka y’Isi, Eman Ahmed Abd El Aty wapimaga ibiro 500 akaza gupfa mu mwaka w’2017 ubwo yari afite imyaka 37.
Urutonde ni uru:
1. Khalid Bin Mohsen Shaari wagize ibiro 610
Khalid uyoboye urutonde akomoka mu gihugu cya Arabia Saudite, akaba afite uburebure bwa metero 1.73. Yabaruwe nk’umuntu wa kabiri ufite ibiro byinshi mu mateka y’Isi mu mwaka w’2013 kuko yari afite ibiro 610 nyuma y’uw’ibihe byose Umunyamerica Jon Brower Minnoch wapimye ibiro 635.
Nyuma yo kwitabwaho n’inzobere mu by’ubuzima yataje ibiro 320, ibirenga gato icya kabiri cyibiro byinshi yapimye, nk’uko tubikesha ikinyamakuru CNN.
2. Juan Pedro Franco yapimye 595
Franco ukomoka muri Mexique kuri ubu afite imyaka 33. Afite uburebure bwa metero 1.73 ndetse yigeze apima ibiro 595 ariko kuri ubu apima ibiro 345 kubera kubagwa inshuro ebyiri.
Ikinyamakuru France 24 kivuga ko muri Nzeri 2020, Franco yashoboye kurokoka icyorezo cya COVID-19, ibisa n’igitangaza ku muntu usanzwe urwaye indwara z’ubuhumekero, diyabete, umubyibuho ukabije ndetse akaba yari anasanzwe rimwe na rimwe yifashisha ibyuma bimwongerera umwuka.
Juan Pedro Franco yegukanye igihembo cya "The Guinness World Record" mu mwaka w’2016 nk’umuntu ubyibushye kurusha abandi.
3. Mayra Rosales yapimye ibiro 470
Mayra Liz Beth Annarosa Rosales ni we mugore rukumbi uri kuri uru rutonde. Yavukiye muri Leta Zunze ubumwe za America, yapimye ibiro 470 n’uburebure bwa metero 1.60.
Ikinyamakuru abcNews kivuga ko igitangaje ari uko Rosales w’imyaka 42 mu mwaka w’2013 yatakaje ibiro bikabakaba muri 363, nyuma yo kwitabwaho n’abaganga, byatumye bamutazira izina rya ’Half-Ton Killer’, kuko bishoboka gake ko umuntu agabanya ibiro kuri iki kigero.
4. Kenneth Brumley yapimye ibiro 468
Kenneth akomoka muri Texas, Leta Zunze ubumwe za America(USA), ni we mukuru kuri uru rutonde n’imyaka 55. Ikinyamakuru Daily Star kimuvugaho kiti "Ibiro byinshi Kenneth yapimye ni 468."
Ibiro Kenneth yagize ni hafi kimwe cya kabiri cya toni ari naho akomora akazina abantu bamwita ku mbuga nkoranyambaga ka ’Half-Ton Dad’, nyuma yo kugaragara mu kegeranyo cya Channel 4 avuga ku miterere y’umubiri we. Ubuzima bwe busigaye bwaragizwe ibanga kuko aheruka mu bitangazamakuru ubwo.
5. Andre Nasr yapimye 468
Nasr akomoka muri Australia. Na we anganya ibiro na Kenneth Brumley kuko buri umwe afite ibiro 468. Abantu benshi bamumenye nyuma y’aho ikinyamakuru Daily Mail gisohoreye amashusho yerekana uko yatakaje ibiro bigera kuri 200 ndetse akaba yari yanatangiye imyitozo yo kugenda n’amaguru.
Tanga igitekerezo