Ubwo, kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Kamena, umushinjacyaha yamusabiraga gufungwa burundu, yagarutse ku guhindura amazina kwa Hategekimana Filipo, nk’amwe mu mayeri yo gushaka gucika ubutabera. Hategekimana Filipo, Biguma, alias Hakizimana Philippe, Philippe Manier. Abantu bane mu muntu umwe. Kuri nyir’ubwite ngo byari inzira yo kurinda umutekano w’umuryango we no kubona ubuhungiro.
Na magingo, mu mujyi wa Nyanza aho yabaye hari n’abamuzi nka «Ajida-Shefu»! Nk’izina ry’ipeti rye mu kazi. Naho aho avuka, mu kagari ka Rurangazi mu murenge wa Nyagisozi, uretse kumwita Hategekimana Filipo, «mwene Ngarukiye», bose bamuzi ku kabyiniriro ka «Biguma ». Ngo bisobanura « utagira ikimucika, ikimucaho»! Impamvu y’ako kazina, ngo byabaye kumwitirira umwe mu barimu be, wari umunyagitsure ku buryo buhambaye. Nyuma yo kuva mu Rwanda, ni bwo yiyise Hakizimana Philippe mu nkambi ya Kishusha muri Congo, bityo aba ahinduye bwa mbere amazina, nka kimwe mu bigize irangamimerere. Kugera ubwo yabaga Manier Philippe, muri 2005, nyuma yo kugera mu Bufaransa. Amazina atandukanye, nyirayo yatunze bitewe n’aho ari, n’ibihe arimo.
Ikigaragara hari amazina amwe yagiye asigara nzira. Cyane cyane ko kuva Nyagisozi, ku ivuko rye, ujya i Rennes, mu nkiga z’amajyaruguru y’uburengerazuba bw’Ubufaransa, urugendo ni rurerure. Cyane cyane iyo unyuze iya Rusizi, RD Congo, Congo Brazzaville, Cameroun, mbere yo kugera mu Bufaransa! Kandi ahenshi ari urugendo rw’amaguru. Amazina yasigaye nzira ni nk’irya Hategekimana n’irya Biguma, yongeye kugaruka mu mwirondoro we ari uko ageze mu butabera. Iritarakozweho n’ibihe ni irya Philippe gusa!
Kurinda umutekano w’abana!
Mu nyandiko Perezida w’urukiko, Jean-Marc Lavergne, yasomeye imbere y’urukiko, mu iburanisha ryo ku wa 20 Kamena 2023, yagarutse kuri iki kibazo cyo guhindura amazina. Iyo nyandiko, ngo yafatiwe mu rugo rwa Manier Philippe, isa n’iyateguraga urubanza, irasubiza kimwe mu bibazo yibazaga: «Kuki habayeho guhindura izina(Pourquoi avoir changé de nom)?»
Mu bisobanura bikubiye muri iyo nyandiko, yanditse mu mukono wa Manier, nyir’ubwite agira ati «Ku birebana no guhindura amazina bavuga, koko narabikoze ariko mfata izina Hakizimana, ryenda gusa cyane n’iryanjye kandi bisobanura kimwe». Akomeza asobanura ko «Ibi byose byari ukurindira umutekano umuryango wanjye muto, cyane cyane abana». Asobanura kandi ko atahinduye «izina rya Komini yanjye, izina ryanjye rya gikirisitu cyangwa amazina y’abana banjye. Ibi byose nabikoze kugira ngo mbone ubuhungiro butoroshye kubonwa ku bantu babaye abajandarume cyangwa abasirikare. Iyo ni yo mpamvu nirinze kugira icyo mbivugaho. Byari ngombwa gukora ibishoboka byose ngo haboneke uburyo bwo gukiza abo bana bakiri bato».
Gusa ubwo yari imbere y’urukiko, abazwa ku mwirondoro we, yatanze ibisobanuro ko byari ukwanga ko FPR imumenya. Yagize ati «Kubera ko abahoze ari abasirikare bashoboraga kumenyekana, birumvikana ko byabaye ngombwa ko mpindura izina ryanjye.»
Uruhare rutaziguye muri jenoside!
Aho aba yicaye mu kazu k’ibirahure, kagenewe ababurana bafunze, ni ho akurikirira impaka ku bivugwa byose ko yakoze. Mu babivuga, uretse abashinjacyaha, abahohotewe muri rusange, harimo abo bicaranye mu ishuri, abo bakoranye mu kazi, n’abemeza ko bakoranye na we muri jenoside.
Abo ni bo, mu bihe bitandukanye, bagiye bashimangira urutonde rw’ibyaha akekwaho, yamenyeshejwe rugikubita na Perezida Lavergne uyobora iburanisha. Nka Ajida-shefu wari wungirije umuyobozi wa jandarumori ya Nyanza, abazwa bariyeri zose ziciweho abatutsi, barimo abo we ubwe yiyiciye kuri ebyiri muri zo.
Abazwa urupfu, abitegetse cyangwa abyikoreye we ubwe, ku wa 23 Mata 1994, rw’abajandarume b’abatutsi n’urwa Nyagasaza Narcisse, wari burugumesitiri wa Komini Ntyazo. Kuri uwo munsi, yaba yaragize uruhare rutaziguye mu iyicwa ry’ibihumbi by’abatutsi ku musozi wa Nyamiyaga, n’abandi nka 300 ku musozi wa Nyabubare. Abatangabuhamya bashinja bavuga ko yayoboye, akakurikirana iyicwa ry’abo bose, hakoreshejwe imbunda yo mu bwoko bwa «Morutsiye 60», akanategeka Interahamwe kunogonora abatarapfa neza, bakoresheje intwaro gakondo.
Nyuma y’iminsi 4 gusa, ku wa 27 Mata 1994, yaba yarayoboye iyicwa ry’ibihumbi byari byahungiye ku musozi wa Nyamure, na none hakoreshejwe imbunda nk’iyo. Ubushinjacyaha bumurega na none kuba, ku wa 29 Mata, yaragize uruhare mu iyicwa ry’abatutsi benshi bari bahungiye mu kigo cya ISAR-Songa, gikora ubushakashatsi ku buhinzi n’ubworozi.
Ahakana ibyaha byose!
Kuva urubanza rwatangira, ku wa 10 Gicurasi, Hategekimana Filipo aburana ahakana ibyaha byose aregwa: ntiyari i Nyanza, yari yarimuriwe I Kigali. Ibi hari abatangabuhamya babihamya barimo abamuyoboraga nka Jenerali Ndindiriyimana Agusitini. Kuri ibi hiyongereyo ko yaba atari na we Biguma uvugwa muri jenoside. Iki cyo abamwunganira barimo Me Emmanuel Altit bari banasabye ko urubanza ruburizwamo, kubera hibeshwe ku muntu uregwa.
Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 27 Kamena, urukiko ruteganya kumva imyanzuro y’abunganira uregwa. Nyuma y’uko ubushinjacyaha bwamusabiye guhamywa ibyaha byose no gukatirwa igifungo cya burundu, abamwunganira bazasaba, nta shiti, ko urukiko «rwemeza ko uregwa ari umwere no guhita rumurekura». Hazakurikiraho kwiherera kw’urukiko, no gutanga umwanzuro ku wa Gatanu tariki ya 30 Kamena.
Ni aho ku wa Gatanu tariki ya 30 Kamena 2023. Bizaba ari umunyarwanda wa gatandatu, ubutabera bw’Ubufaransa buzaba bugiye gucira urubanza kubera icyaha cya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Tanga igitekerezo