Iminsi iganisha ku musozo w’urubanza rwa Hategekimana Filipo alias Biguma irabarirwa ku ntoki! Ni mu gihe mu iburanisha ryose yaranzwe no kutavuga, nk’aho rutamureba. Mbere yo guceceka burundu, yahisemo kuvuga ijambo rito ry’imbamutima ze! Biguma aregwa ibyaha bishingiye kuri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Wavuze ko impamvu wahinduye izina ari uko utari kubona ibyangombwa hano uri umusirikari, nyamara abandi bari abasirikari nkawe bo ntibahinduye amazina kandi barabibonye! «Ntacyo mbivugaho!». Iki ni cyo gisubizo yahisemo, ku bibazo byose ahatwa n’ubushinjacyaha n’abunganira abahohotewe, mu ibazwa ryimbitse ribanziriza umusozo w’urubanza.
Hategekimana Filipo, bakunze kwita Biguma, yahisemo kutongera kuvuga. Ubu ni ce! Ku cyo abajijwe cyose. Kuva urubanza rwe rutangiye ku wa 10 Gicurasi, uyu mugabo w’imyaka 66 n’ubundi asa n’uwari wahisemo kuvuga make mu iburanisha rye aho, aregwamo icyaha cya jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu. Nk’aho bitamureba !
Habura iminsi 10 ngo urukiko rufate umwanzuro wa nyuma, ku wa 30 Kamena, asabye ijambo umucamanza Jean-Marc Lavergne, uyobora inteko imuburanisha mu Rukiko rwa Rubanda rwa Paris. Mu ijambo avuze, aratunguranye. Ni nka rya rindi ripfundikira iburanisha, aho uregwa abazwa: «Hari icyo wongera ku rubanza rwawe?» Ni mu gihe haba hasigaye ibazwa ryimbitse ry’uregwa, imyanzuro y’abahohotewe, iy’ubushinjacyaha n’iyabunganira uregwa! Ijambo rye ntiripfundikiye urubanza, ni nk’aho ripfundikiye umunwa we, kuko yibukije n’uburenganzira bwe «bwo guceceka».
Ijambo rye rya nyuma!
« Bwana Perezida, ndagushimiye kuba umpaye ijambo. Kuva tariki ya 10 Gicurasi, mfungiranye muri aka kazu k’ibirahure. Numva abantu bose bandega ibyaha bitabaho. Abenshi muri abo bantu sinabazi. Ku byo bavuga, mwabonye ubwanyu ko ko bidafite epfo na ruguru, no kuba byinshi bivuguruzanya. Byandenze, ibyo byose birenze ubushobozi bwanjye. Ni na yo mpamvu, uretse iri jambo rito mbabwiye, nafashe icyemezo cyo kutagira icyo nongera kuvuga, nk’uko mbifitiye uburenganzira.
Numvise ibintu biteye ubwoba, ibyo bintu nabibayemo. Mbikuye ku mutima nifatanyije n’abahohotewe mu kababaro bahuye na ko. Jenoside yakorewe abatutsi yabayeho kandi ubwanjye narayibonye, n’ubwo ntacyo umutima wanjye unshinja. Nyamara ahubwo, nashyize ubuzima bwanjye mu kaga kugira ngo ndengere abantu bari mu kaga, barimo François KABURIMBO, umugore we n’abana be barindwi, muramu w’umunyamabanga mukuru witwa IYAMUREMYE.
Muri kiriya gihe, hari undi mugore wari inshuti yanjye tunabyarana umwana w’umukobwa, uwo mugore ni umututsikazi. Nari naririnze kubivuga kubera ko umuryango nyarwanda ugira umuco wo gutsimbarara ku bintu nk’ibyo. Ku bindi byose bisigaye, ntabwo nari i Nyanza mu mpera z’ukwezi kwa k/Kane (4) kimwe no mu kwezi kwa Gatanu (5) 1994. Muri icyo gihe, nari umusirikare, hari mu ntambara, nari hamwe na Colonel RUTAYISIRE wampaga ubutumwa bw’iperereza na we yahabwaga n’ubuyobozi. Byari ibihe by’akaduruvayo, FPR yagabaga ibitero hirya no hino, hose hari ubwicanyi.
Bwana Perezida, hashize imyaka 5 mfunzwe, ndegwa ibintu byuzuyemo akarengane. Ubuzima bwanjye bwararimbutse, bwarasenyutse. Ariko ndiyumvisha ko mufite inshingano zo kuvumbura ukuri no gutanga ubutabera. Hanyuma, nzi ko mu gihe gito cyane, ubutabera buzatangwa kandi ko kuba ndi umwere bizahita bigaragarira buri wese. Kwemeza ko ndi umwere si uguhakana jenoside, si no guhakana akababaro k’abahohotewe. Ahubwo ni ukwemera kugaragaza ko biriya byari ibihe bigoye gusobanukirwa. Ndananiwe, maze imyaka itanu meze gutyo. Ibyo nagombaga kuvuga byose nabibwiye umucamanza ushinzwe iperereza. Hagati aho ariko, abunganizi banjye barahari kugira ngo bampagararire, bavuge mu izina ryanjye. Igihe cyose bavuga, ni njyewe uba uvuga!»
Guceceka yabigize ingiro!
Nk’uko na Perezida w’urukiko yabyibukije, guceceka ni uburenganzira bw’uregwa. Biguma w’uyu munsi atandukanye na Biguma w’umunsi wa mbere w’urubanza, ubwo yasubizaga ashishikaye ibibazo bya Perezida bijyanye n’ibikorwa bye mbere na nyuma ya jenoside. Biguma w’uyu munsi ahisemo kuba ikiragi!
Mu cyumba cy’iburanisha, abantu baribaza ibintu binyuranye. Bamwe batunguwe kandi bababajwe n’icyemezo kiburijemo «ibibazo n’ibisubizo ku mizi y’urubanza ». Abandi baribaza niba koko azashobora guceceka imbere y’ibibazo biremereye kandi bishobora guha icyerekezo imikirize y’urubanza. Nyamara koko, nk’umusirikare uzi gufata icyemezo, nta gisubizo na gito Ajida-shefu Hategekimana Filipo alias Biguma yigeze asubiza byaba ibya Perezida, byaba iby’ubushinjacyaha cyangwa iby’abunganizi b’abahohotewe.
Ajida-shefu Hategekimana Filipo alias Biguma, wari umuyobozi wungirije wa Jandarumori ya Nyanza mu gihe cya jenoside, aregwa uruhare rutaziguye mu bitero byahitanye abatusi ku misozi ya Nyabubare, Nyamiyaga, Nyamure, muri ISAR-Songa, n’ahandi hatandukanye mu nkengero za Nyanza. Aburana ahakana ibyaha byose aregwa, ndetse akanemeza ko ibyo aregwa byaba byarakozwe atakiba i Nyanza, yarimuriwe i Kigali.
Biteganyijwe ko urukiko rwa Rubanda rwa Paris, mu Bufaransa, ruzafata umwanzuro w’urubanza rwe, ku wa 30 Kamena 2023. Azaba umwere, azahamwa n’ibyaha? Icyemezo kizava mu bushishozi bwa ruriya rukiko, rugizwe n’abacamanza batatu b’umwuga n’abaturage b’inyangamugayo!
Tanga igitekerezo