Mu gihe urubanza rwa Hategekimana Philippe, uzwi nka Biguma, mu rukiko rwa rubanda rw’i Paris, mu Bufaransa, rugana ku musozo, abamwunganira baracyazana inzitizi. Birimo nko gusaba ibyemezo by’inkiko gacaca. Ku bw’urukiko: «nta mpamvu yo gutinza urubanza!». Biguma aregwa ibyaha bishingiye kuri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Ku munsi wa 27 w’iburanisha washyize akadomo ku batangabuhamya bavuga ibyo babonye cyangwa bumvise. Impumuro y’indunduro y’urubanza yatangiye gukwira mu cyumba cy’iburanisha! Yarenze amazuru, igera ku nyurabwenge ya buri muburanyi. Cyane cyane Biguma n’abamwunganira, batagomba gusiga inyuma intwaro iyo ari yo yose yatuma batsinda urugamba bahanganyemo n’ubushinjacyaha, abahohotewe hafi 40 n’abatangabuhamya barimo abemeye ibyaha uregwa akekwaho.
Mu bimenyetso byatanzwe n’urwego rw’ubwunganizi, abunganizi basabye ko hakongerwamo ibyemezo byafashwe mu nkiko gacaca, byakunze kugarukwaho n’abatangabuhamya batandukanye baturutse mu Rwanda. Rwasabye kandi ko hashyirwamo na «telegaramu K006» ivugwa muri dosiye imwe yaburanishijwe n’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR). Abunganizi banasabye kandi ko hashyirwamo inyigo ya gihanga yerekeye n’irashishwa rya za «morutsiye».
Ibi byifuzo byari byashyikirijwe Perezida w’Urukiko, umucamanza Jean-Marc Lavergne. Hatiriwe hiyambazwa inyangamugayo, urukiko rwatesheje agaciro ubusabe bwose bw’uregwa n’abunganizi be.
Ku byemezo by’inkiko Gacaca
Nyuma yo gusuzuma ubu busabe, urukiko rwasanze ubwo busabe «budasobanutse neza, kuko butagaragaza neza amatariki n’ibyemezo nyirizina». Urukiko rusanga kandi «ubwo busabe buje bukererewe», cyane cyane ko abenshi mu batangabuhamya, mu gihe babazwaga, bagaragazaga ko baburanye bagakatirwa. Muri icyo gihe, urwego rw’ubwunganizi rwarabimenye mu buryo butaziguye, ariko « ntibwasanga ari ngombwa gusaba ibyo byemezo ».
Urukiko rurasanga ubwo «busabe butari ngombwa». Gusa ntihirengagijwe ko binasaba ubufatanye mu rwego mpuzamahanga, umuntu atazi icyo buzatanga, kimwe no gusubika urubanza «ku itariki iri imbere binyuranyije n’ingengabihe yateganyijwe kandi yumvikana».
Mu gihe ibikubiye muri iriya telegaramu byandukuwe neza mu nyandikomvugo y’iburanisha ry’urubanza rumwe imbere ya TPIR, urukiko rusanga nta mpamvu y’ubusabe bwa telegaramu ubwayo. Uretse ko, kuri ubwo busabe bwashyikirizwa urwego rwasimbuye TPIR, «nta cyizere ku gisubizo kandi bwaba bubangamiye ingengabihe yateganyijwe kandi yumvikana».
Ku bijyanye n’inyigo ya gihanga yerekeye irashishwa rya za «morutsiye», byasabaga gusubira inyuma ho imyaka 29, ubwo ibyaha bya jenoside byakorwaga. Urukiko rusanga na none ubu busabe nta gaciro bufite, kandi ko kubuha agaciro bisaba gusubika iburanisha. Uretse ku kuba «nta cyizere ku gisubizo», ubu busabe bwatuma kandi «habaho gutinza urubanza mu buryo bubangamiye ingengabihe yateganyijwe kandi yumvikana».
Gusubika imyanzuro y’ubwunganizi bw’uregwa
Abunganira Biguma kandi basabye Perezida w’urukiko ko bahabwa igihe cy’inyongera cyo gutegura imyanzuro, bigashyirwa ku wa 12 Nyakanga. Urukiko rugaragaza ko hashize igihe kinini hashyizweho ingengabihe n’amatariki anyuranye, bityo kuzanamo impinduka bisobanura gusubika urubanza. Urukiko rwibukije ko imiburanishirize imbere y’Urukiko rw rubanda ishingiye ku ihame ry’iburanisha rihozaho hashingiwe ku ngingo ya 307 y’amategeko mpanabyaha, risobanura ko «iburanisha ntirigomba gusubikwa kandi rigomba gukomeza kugeza urukiko rwa rubanda rushoje imirimo yarwo». Urukiko rusanga urwego rw’ubwunganizi rugomba gukora ibishoboka byose kugira ngo rukoreshe ibihe byateganyijwe mu kunganira uregwa. Ubwo busabe rero na bwo «buteshejwe agaciro».
Jenoside i Nyanza no mu nkengero zayo
Hategekimana Philippe uzwi nka Biguma afite imyaka 67, akaba yaravukiye mu yahoze ari Komini Rukondo (Gikongoro), ubu ni mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza. Mu gihe cya Jenoside Biguma yari Umujandarume wungirije umuyobozi wa Jandarumeri ya Nyanza. Akurikiranyweho icyaha cya jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, byakorewe ahantu hatandukanye. Uretse urupfu rw’abantu batandukanye barimo Nyagasaza Narcisse, wari Burugumesitiri wa Ntyazo, Gisagara wari Burugumesitiri wa Nyabisindu, umubikira witwa Maman Augustine, ashinjwa iyicwa ry’ibihumbi by’abatutsi ahantu hatandukanye. Havugwa ibitero byishe abari bahungiye muri i ISAR Songa, muri Ntyazo, no ku misozi ya Nyamure, Nyamiyaga, Nyabubare n’ahandi.
Ibi byose Biguma aburana abihakana. Inzitizi: ntiyari i Nyanza, yari yarimuriwe i Kigali. Yatangiye kuburanishwa mu Rukiko rwa Rubanda, rw’i Paris, mu Bufaransa, guhera ku wa 10 Gicurasi, bikaba biteganyijwe ko urubanza ruzarangira tariki ya 30 Kamena 2023.
Tanga igitekerezo