Ubushinjacyaha bw’igisirikare cya Repubulika ya demukarasi ya Congo bwifashishije icyemezo cy’uko umuntu yipimishije icyorezo cya Covid-19 mu guhamya ko umudepite akaba n’umunyemari, Edouard Mwangachuchu, ari Umunyarwanda.
Urubanza rwakomereje mu rukiko rukuru rw’igisirikare ruri kuri gereza ya Ndolo muri Kinshasa kuri uyu wa 23 Gicurasi 2023, rushingira ku mpaka ku bwenegihugu bwa Mwangachuchu.
Ubushinjacyaha buherutse kuvuga ko iki cyemezo kigaragaza ko Mwangachuchu yipimishije Covid-19 ku kigo cy’u Rwanda gishinzwe ubuzima tariki ya 28 Gicurasi 2021, ko cyanditseho ko ari Umunyarwanda, kandi ngo kiri mu byo yashyikirije urwego rw’abinjira n’abasohoka.
Mwangachuchu yavuze ko mu bihe bya Covid-19, we n’abandi Banyekongo bipimishirizaga iki cyorezo mu Rwanda, bagatega indege ziva i Kigali zijya i Kinshasa kuko ikibuga cy’indege cya Goma cyari gifunze. Gusa ngo iki cyemezo kigaragaza ko ari Umunyarwanda cyo cyarahimbwe.
Yagize ati: “Icyantangaje ni uko babonye gusa urupapuro ruhimbano mu nzu yanjye kandi nkora ingendo nyinshi. Mu zo neretse urwego rw’abinjira n’abasohoka rw’u Rwanda, uru ntabwo rurimo.”
Mwangachuchu yakomeje agira ati: “Hari Abanyekongo benshi banyuraga mu Rwanda. Nta bundi buryo bwari buhari bwo kugera i Kinshasa kuko ikibuga cy’indege cya Goma cyari gifunze. Urwo rupapuro si urwanjye.”
Mwangachuchu akurikiranweho ibyaha birimo kubangamira umutekano w’igihugu no gutunga intwaro mu buryo butemewe n’amategeko.
Tanga igitekerezo