Bamwe mu barimu n’abanyeshuri bo mu kigo cy’amashuri cya GS Gafumba riherereye mu Murenge wa Rusatira mu karere ka Huye, bavuga ko babangamiwe n’ikibazo cy’ubucucike mu byumba by’amashuri, aho usanga intebe imwe yicayeho abana batandatu bikagorana gukurikira amasomo ndetse n’abarimu ntibashobore gutanga amasomo neza kubera ubwinshi bw’abana mu ishuri rimwe cyane cyane mu mashuri abanza.
Umwe mu barezi bahigisha mu mashuri abanza avuga ko ubucucike bubangamira cyane mu gutanga amasomo kubera umubyigano, ku buryo hari abana bahitamo kwicara hasi kubera kwanga kubyigana n’abandi ku ntebe.
Agira ati "Nko mu isomo ry’ikinyarwanda buri mwana wese aba afite igitabo cye, iyo babirambuye bose birabyigana ugasanga barimo no kubipfa babuze uko buri wese areba mu cye, bituma umwanya mbataho mbasaba kwicarana neza mu mahoro uba muto n’uwo nakabaye nkoresha mbigisha, ugasanga urahagendeye rwose gutanga amasomo biratugoye cyane kubera ubwinshi bwabo ,gukurikirana abana bicaye ari batandatu cyangwa batanu ku ntebe imwe ntibyoroshye".
Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo muri iki kigo, Mbonigaba Alexis avuga ko muri rusange abanyeshuri bagombye kwiga bicaye neza bisanzuye ariko bafite ikibazo cy’intebe ariko ngo barazisabye bategereje ko zibageraho.
Agira ati "Iki kibazo kigaragara cyane cyane mu mwaka wa mbere n’uwa gatatu aho abana bicara babyigana kandi intebe ubundi iba igomba kwicaraho abana babiri gusa, ,kugira ngo umwana yicare yisanzuye ariko hariya bicarana ari bane kuzamura, bigora abarezi kubakurikirana ariko nabo ikibazo dufite barakizi bagerageza kwiutwararika".
Umuyobozi w’akarere ka Huye, Sebutege Ange avuga ko ikibazo cy’ubucucike buri muri iki kigo bakizi ariko atari ikibazo kiri hariya gusa kuko ngo kinaboneka mu bindi bigo muri aka karere.
Mu gucyemura iki kibazo bakaba barimo kubaka ibindi byumba by’amashuri icyakora icya Gafumba cyo ntikiri mu bizubakirwa uyu mwaka kubera ko nta butaka bundi gifite hakaba harimo gushakwa ubundi bwakubakwaho bucyegereye.
Agira ati "umwaka ushize twari twahubatse ibyumba bibiri ariko ikibazo gihari nticyacyemuka ubu rero kuko nta bundi butaka buhari uyu mwaka nta bindi byumba tuzahubaka , nk’akarere twabanje gushaka ahazava ubutaka twabyubakaho kuko nta buhari bwarashiize ahasigaye ni ikibuga abana bakiniramo turamutse tucyubatsemo na none twaba tubabangamiye ntibabone aho bakinira ».
Uyu muyobozi w’akarere ka Huye avuga ko mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubucucike ubu muri aka karere barimo kubaka ibyumba by’amashuri 74 ku bufatanye na Minisiteri y’ubuzima na banki y’Isi ariko hakazaba Hari n’ibindi 47 bizubakwa ku ngengo y’imari isanzwe y’akarere.
Iki kigo cy’amashuri cya GS Gafumba kigwamo n’abana biga mu mashuri abanza ndetse n’abiga mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 9, ikibazo cy’ubucucike kiboneka cyane mu biga mu mashuri abanza.
Uwambayinema Marie Jeanne ̸ bwiza.com
Tanga igitekerezo