
Umuryango IBUKA uharanira uburenganzira bw’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 urasaba ko imitungo ya Kabuga Félicien iri mu Rwanda yafatirwa, ikazakurwamo indishyi ya Frw miliyari ibihumbi mirongo itanu na magana atandatu na mirongo itanu n’umunani na miliyoni magana inani (50,658,800,000,000).
Kuri iyi ndishyi hariyongeraho ubusabe bw’igihembo cya avoka cy’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 100 na Frw miliyoni 50 z’amafaranga y’ikurikiranarubanza.
Ubu busabe IBUKA yabugejeje mu rukiko rwisumbuye rwa Gasabo, isobanura ko impamvu isaba indishyi ari uko ibikorwa bya Kabuga byatumye Abatutsi benshi bicwa muri jenoside, bigira ingaruka ku bo mu miryango yabo barokotse.
Byari biteganyijwe ko kuri uyu wa 8 Kamena 2023 mu karere ka Gasabo haba uru rubanza ariko bigashingira ku ruhushya rwagombaga gutangwa n’Umwanditsi Mukuru w’urukiko rw’Umuryango w’Abibumbye, IRMCT, ruburanisha urubanza wa Kabuga.
Gusa ntabwo urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwaburanishije uru rubanza, kuko Umwanditsi Mukuru wa IRMCT yari atarasubiza ubusabe bwa IBUKA nk’uko umunyamategeko w’uyu muryango, Me Bayingana Janvier yabisobanuye.
Abacamanza ba IRMCT tariki ya 6 Kamena banzuye ko Kabuga atagifite ubushobozi bwo kuburana kubera uburwayi butandukanye burimo ubwo kwibagirwa, bityo ko urubanza rwe ruzakomeza. Ni icyemezo cyashingiye kuri raporo yakozwe n’abaganga batatu bahagarariye impande zose.
Muri uru rubanza ruzaba rutandukanye n’urusanzwe, ubushinjacyaha buzemererwa gukomeza gutanga ibimenyetso, abatangabuhamya bashinja Kabuga na bo bazakomeza gutanga ubuhamya. Gusa ngo azaba afite uburenganzira bwo kudahamywa icyaha (conviction).
Ikitaramenyekana ni niba Kabuga azakomeza gufungirwa muri kasho ya IRMCT. Abacamanza basezeranyije abakurikirana uru rubanza ko bazabifataho umwanzuro mu gihe cya vuba, ariko mu gihe bagitegereje, ngo azakomeza kwitabwaho hashingiwe ku burenganzira bw’umufungwa.
IBUKA ntabwo yishimiye icyemezo cy’abacamanza ba IRMCT kuri uru rubanza, ariko ivuga ko bishoboka ko mu gihe ubushinjacyaha buyobowe na Serge Brammertz bwajurira, Kabuga yakongera kuburanishwa nk’ubifitiye ubushobozi.
Ibyo kuba Kabuga atakongera kuburanishwa kandi ngo na byo ntibyatuma IBUKA itaburana urubanza rwo gufatira imitungo ye, kuko iburanisha ku byaha uyu mugabo akurikiranweho ryo rizakomeza, hifashishwa ibimenyetso.
Tanga igitekerezo