IRMCT, Urwego mpuzamahanga rwashyiriweho kurangiza imirimo yasizwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) rwemeje ko rwakiriye icyifuzo cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo cyo kwakira Abanyarwanda bahamijwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi basoje ibihano byabo ubu bari mu gihugu cya Niger, rwemeza ko mu gihe babishaka ari uburenganzira bwabo.
IRMCT yavuze ibi ishingiye ku ku ibaruwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Niger yandikiye intumwa ya Tshisekedi, Ali Illiassou Dicko ku itariki 22 Kanama 2024. uru rwego ruvuga ko rwamenyeshejwe n’abo Banyarwanda binyuze ku mujyanama wabo, icyifuzo cya RDC bagejejweho na Ali Illiassou, ku busabe bwa Perezida Tshisekedi, cyo kwakira abantu batandatu (6) bari ku butaka bwa Niger bagatuzwa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Urwego kandi rwamenyeshejwe ko, ku itariki ya 15 Nyakanga 2024, Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya Niger yabonanye na Dicko na Maître Kadidiatou HAMADOU, umunyamategeko w’Abanyarwanda bimuriwe muri Niger, kugira ngo baganire kuri iki cyifuzo. Byongeye kandi, ku itariki ya 23 Kanama 2024, IRMCT yamenyeshejwe na bane mu bantu bimuwe ko habaye inama hagati yabo na Dicko ku itariki ya 14 Kanama 2024 kugira ngo baganire ku cyifuzo cyavuzwe.
IRMCT ivuga ko icyifuzo cyo kwimurirwa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo cyamenyeshejwe aba bantu mu buryo butaziguye, na IRMCT itabigizemo uruhare. Yibukije ko, hakurikijwe ibivugwa mu ngingo ya 5 y’amasezerano yo kwimura abantu, Repubulika ya Niger yahaye aba bantu uruhushya rwo gutura mu gihugu ruhoraho ndetse bahabwa n’ibyangombwa bibemerera kugenda mu bwisanzure.
IRMCT ikaba yibutsa Guverinoma ya Repubulika ya Niger ko aba bantu batujwe ku butaka bwayo bagizwe abere / cyangwa barekuwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda cyangwa IRMCT. Iti: "Ni abantu rero bidegembya, bafite umudendezo wo guhitamo gutura ku bushake mu kindi gihugu icyo ari cyo cyose cyifuza kubakira ku butaka bwacyo".
Ngo kubera iyo mpamvu rero, niba icyo ari cyo cyifuzo cy’abantu bimuriwe muri Niger, IRMCT ibona nta mpamvu Leta ya Repubulika ya Niger itaborohereza kwimukira ku bushake muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Abo bantu bavugwa ni Capt Sagahutu Innocent wari umusirikare wa Ex-FAR ku butegetsi bwa Habyarimana, Nzuwonemeye François Xavier, Mugiraneza Prosper, Nteziryayo Alphonse , Ntagerura André na Zigiranyirazo Protais.
Tanga igitekerezo