Mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Gasabo, ku wa Gatanu tariki ya 27 Nzei 2024 hateraniye inteko rusange y’abanyamigabane b’ikigo SDU Ltd (Special Drivers United Ltd), gitanga serivisi z’ubwikorezi,iyi nteko bakaba bavuga ko yari igamije kumurikira abanyamigabane ibyavuye mu bugenzuzi bw’umutungo(Audit),ndetse hakanakosorwa imigabane ku bagiye bayitanga ariko ntibishimire uko bikorwa.
Ni inteko rusange yari yatumiwemo RDB ndetse na Auditeur wari waje kubagaragariza amakosa yabonye mubyo yagenzuye,n’ubwo iyi nteko yateranye ariko abagize inama y’ubutegetsi ya SDU Ltd bikanze itangazamakuru kuburyo bashatse no gusoza iyi nteko gahunda zari zateguwe zidasojwe.
Bimwe mu byo umugenzuzi Uwamariya Therese yakoze muri 2023,yagaragaje ni uko hari amafaranga asaga miliyoni 300 atarabonewe ibisobanuro . Hari n’ikindi kibazo cy’inzu yaguzwe aho mu nyandiko bigaragara ko yaguzwe miliyoni 160 ariko hakaba hari ahandi hagaragazwa miliyoni 120, umubare w’abanyamigabane nawo ntuvugwaho rumwe kuko ugaragazwa na Auditeur uhabanye n’uwo bavuga ko bafite w’abanyamigabane 210. Hari amafaranga miliyoni 50 bivugwa ko yasozwe n’imana y’ubutegetsi ya mbere ariko nta nyandiko zigaragaza ko yasozwe koko.
Kuva iyi Kampani yashingwa mu mwaka wa 2019 nta narimwe yigeze ibamo umutuzo, mu bihe binyuranye yagiye igaragaramo umwiryane,bamwe bakavuga ko harimo n’itonesha abandi bakavuga ko harimo n’ikibazo cy’abanyamigabane batazi iyo bavuye kandi babona ko babafiteho ijambo kugeza n’ubwo harimo abo birukanye nk’abanyamigabane nyuma bikagaragara ko byakozwe n’abatabifitiye ububasha.
Umwe muri 15 utashatse ko amazina ye ajya ahagaragara yabwiye BWIZA ko bagejeje ikibazo kuri RDB mu mwaka wa 2021 basaba ko hakosorwa urutonde,icyo gihe 15 bahise birukanwa.
Akomeza avuga ko urubanza rusigaye hagati y’abantu babiri aho board igomba gushyira mu bikorwa imyanzuro y’urukiko.
Avuga ko kuba bitinda ibyakozwe n’inama y’ubutegetsi ya Mbere bigize ibyaha birimo impapuro mpimbano zakoreshejwe bandika abantu 55 batatanze umugabane,agasaba ko batabarwa mu maguru mashya.
Ibi abihuriraho na Cyubahiro Edouard wabwiye BWIZA ko ikibanze kigomba gukurikizwa ari ugushyira mu bikorwa ibyo urukiko rwategetse,
Avugako Umuyobozi wa Board Rwakayikara Hatibu, ubwe ariwe wasabye ko habaho ubwumvikane,akavugako bumvikanye inshuro eshatu aho icyari giteje ikibazo cyane ari urutonde rw’abanyamigabane,avuga ko hari n’amatariki yashyizweho nka nyirantarengawa ko uzayageza atarishyura umugabane uwo atazabarwa nk’umunyamigabane wa SDU Ltd.
Cyubahiro,yifuza ko icyakwitabwaho ari uko ibyo urukiko rwategetse byubahirizwa.
Ibibazo byavuzwe muri Kampani byatumye igezwa mu rukiko
Abanyamigabane 15 bari birukanywe bareze Kampani nyuma urukiko rutegeka ko habamo ubuhuza bisabwe na Perezida wa board Rwakayikara Hatibu ,aho impande zombi zari zumvikanye ko nyuma yo gukomorerwa ,bakwiye gukomeza guhabwa uburenganzira bwemerewe abandi banyamigabane muri rusange,kandi ku buryo bungana kuri bose.
Ku itariki ya 15 Nzeri 2024, abanyamigabane 14 bari bambuwe uburenganzira ku migabane yabo muri SDU Ltd bandikiya RDB na Kampani babasaba ko ibyategetswe n’urukiko byashyirwa mu bikorwa ndetse n’inteko rusange yatumijwe n’inama y’ubutegetsi y’agateganyo ya SDU Ltd ko nayo yasubikwa kuko yatumijwe n’abantu badafite imigabane.
Kuki SDU Ltd idakozwa gushyira mu bikorwa icyemezo cy’urukiko?
Hibazwa igituma SDU Ltd idashyira icyemezo cy’urukiko mu ngiro bikayoberana,ndetse bamwe ntibatinya no kuvuga ko hari amaboko amwe y’aba yihishe inyuma ya bamwe kuko ibyo urukiko rwategetse biba bigomba gushyirwa mu bikorwa.
SDU Ltd hari amafaranga yasabwe kwishyura abanyamigabane bari barahagaritswe binyuranye n’amategeko,ikindi hari urutonde nta kuka rw’abanyamigabane ba nyabo bagomba kugaragazwa bagakuramo 55 batemerwa nk’abanyamigabane bafatwa nka baringa muri iyi Kampani.
Ibibazo by’iyi Kampani bikomeje kuba agatereranzamba,aho iyo ukurikiranye ibikorwa byayo byose ubona barajwe ishinga n’isoko bahawe na Minisiteri y’Ibikorwaremezo(MININFRA),mu gihe hari bamwe bavuga ko babona ntacyo bibamariye ahubwo bamwe muribo aribo bikomeje guteza imbere abandi bakomeje kwicirwa ku rwara nk’inda.
Bivugwa ko hari uwagiriye inama SDU Ltd, inama yo guteranya inteko rusange y’abanyamigabane ku mugambi wo gutorera umwanzuro wo guhindurira izina Kampani ikitwa PLC(Public limited company),aho kuba ltd(limited liability) kugirango amanyanga n’ubujura byose byakozwe mbere bizibagirane ahubwo iyi Kampani igaruke mu isura nshya.
Amatora yakozwe ku wa 27 Nzeri 2024 mu manyanga hagamijwe gutora umwanzuro utuma abashobora gukurikiranwaho ibyaha birimo kunyereza umutungo n’impapuro mpimbano biteshwa agaciro,aya matora yabaye bamwe batashye ndetse bamwe muri 55 batemerwa nk’abanyamigabane nabo bayagizemo uruhare.
2 Ibitekerezo
Mucyo Kuwa 01/10/24
Ariko se ni gute ufata inyama zawe ukaziragiza Bihehe?uwiyishe ntaririrwa.gukirana n’uwo mutangaya intege n’ukwibeshya byashyirwa ku rwego rwo kubura ubwenge.
Subiza ⇾Ubundi iyo umujura ashaka kukwiba arakujijisha wab’impumyi mukarangizanya watera hejuru akagukubita urushyi mu maso,kdi hanze aha har’abantu bambay’amakote meza ariko imbere muri bo ar’inyamaswa.rero mubareke batwareb mugumane ubuzima
Mucyo Kuwa 01/10/24
Ariko se ni gute ufata inyama zawe ukaziragiza Bihehe?uwiyishe ntaririrwa.gukirana n’uwo mutangaya intege n’ukwibeshya byashyirwa ku rwego rwo kubura ubwenge.
Subiza ⇾Ubundi iyo umujura ashaka kukwiba arakujijisha wab’impumyi mukarangizanya watera hejuru akagukubita urushyi mu maso,kdi hanze aha har’abantu bambay’amakote meza ariko imbere muri bo ar’inyamaswa.rero mubareke batwareb mugumane ubuzima
Tanga igitekerezo