
Abakurikirana inkuru z�intambara ziba hirya no hino ku Isi bashobora kuba bibaza ibimodoka by�intambara by�imitamenwa birusha ibindi ubushobozi, ibigezweho ndetse n�impamvu, akaba ari muri urwo rwego tugiye kubagezaho urutonde rw�ibifaru 10 bya mbere byiza ku rugamba nk�uko tubikesha urubuga rukunze gukora inkuru z�igisirikare rwitwa militarytoday.com.
1. Leopard 2A7 (U Budage)
Iki gifaru ni version nshya ya Leopard 2 kandi ifite ibyuma bitamenwa n�amasasu n�ikoranabuhanga by�inyongera bijyanye n�igihe.
Iki gifaru gifite ubushobozi bwo kurasa mu ntera ndende kurusha ibindi bitewe n�imbunda yacyo ifite ingufu n�uburyo bwo kuyigenzura buteye imbere. Mu magerageza mpuzamahanga atandukanye y�ibifaru, ibifaru byo mu bwoko bwa Leopard 2 byagiye bigaragaza imikorere myiza kurenza iby�Abanyamerika byo mu bwoko bwa M1A2 SEP, iby�Abongereza, Challenger 2 ndetse n�iby�Abafaransa, Leclerc, n�ibindi.
2. K2 Black Panther (Koreya y’Epfo)
Ibi bifaru byo mu bwoko bwa Black Panther bikorerwa muri Koreya y�Epfo ni bimwe mu bifaru by�intambara biteye imbere ku Isi ku buryo birusha ubushobozi ibifaru byose ibihugu by�ibituranyi bya Koreya ya Ruguru cyangwa u Bushinwa byaba bitunze. Ibi byatangiye gukoreshwa n�Igisirikare cya Koreya y�Epfo mu 2016, mu 2017 byibuze ibigera ku 100 byari bimaze kubakwa, mu gihe hateganyijwe gukorwa ibigera kuri 300 bizasimbura ibyo mu bwoko bwa K1.
Ubushobozi bw�ubwirinzi bw�ibi bifaru bujya gusa nk�ubw�ibifaru bya M1A2 Abrams, ariko bikaba bitandukaniye ku buremere bwabyo kuko K2 itaremereye.
3. M1A2 SEP (USA)
Ibi bifaru byo mu bwoko bwa M1A2 SEP byakorewe gusimbura ibya M1A2 Abrams. Ibi bifaru bifite ikoranabuhanga ritangaje kimwe n�ibyuma by�ubwirinzi. Ibi bifaru byamaze gukoreshwa kandi ni bimwe mu bifaru bitinyitse ku rugamba.
M1A2 SEP itanga uburinzi bukomeye ku ntwaro zose zizwi zikoreshwa mu kurwanya ibifaru.
Imbaraga zayo z�umuriro zisa nk�iziri hasi gato ugereranije n�iza Leopard 2A7 y�Abadage cyangwa Black Panther yikorerwa muri Koreya y�Epfo kubera imbunda ngufi ya mm 120 / L44, ariko ntibiyibuza gukubita umwanzi akabyumva.
4. Challenger 2 (U Bwongereza)
Ibi bifaru bya Challenger 2 nabyo ni bimwe mu bifaru bishoboye. Ni bimwe mu bifaru bifite ubwirinzi buhambaye ku Isi kuko bifite urwego rwo hejuru rwo kurinda umuriro uturuka ku mwanzi ubirashweho.
Moteri ya Challenger 2 ntabwo ifite ingufu ugereranyije n�ibindi bifaru bikorerwa mu burengerazuba, kandi ntabwo yihuta nk�ibindi. Gusa ntibibuza ibi bifaru kuba byaramamaye ahanini bitewe nuko nta bibazo bya tekiniki bijya bikunda kugira.
5. Armata (U Burusiya)

Armata ni ubwoko bushya bw�ibifaru bikorwa n�Abarusiya bijyanye n�igihe. Hatangajwe ikorwa ryabyo bwa mbere mu 2015, ariko Igisiikare cy�u Burusiya cyaguze ibya mbere mu 2018, nubwo hatatangajwe umubare w�ibyaguzwe bivugwa ko bibarirwa muri 60. Ibi nibitangira gukoreshwa bizasimbura ubwoko bwa T-72, T-80 na T-90 butakijyanye n�igihe.
6. Merkava Mk.4 (Israel)
Merkava Mk.4 ni ubwoko bugezweho bw�ibifaru bikorerwa muri Israel, bwaje gusimbura Merkava Mk.3. ni bumwe mu bwoko bw�ibifaru buteye imbere ku Isi, burushaho guha uburinzi ababukoresha n�amahirwe yo kuba barokoka mu gihe igifaru kirashwe.
Ibifaru bya Merkava Mk.4 bikoreshwa na Israel kuva mu 2004, hakaba hamaze kubakwa ibigera kuri 360 by�ubu bwoko kandi Igisirikare cya Israel gikeneye ibindi 300. Mu gihe kirekire bimaze ntabwo ibi bifaru byagurishwaga hanze ya Israel, ariko mu 2014 havuzwe ko Israel igiye kugurisha hanze ubu bwoko bw�ibifaru ku mukiriya utarahishuwe.
7. Type 90 (U Buyapani)
Ibi bifaru bikorwa n�uruganda rwa Mitsubishi Heavy Industries rw’Abayapani ku bufatanye n�uruganda rw�Abadage rukora ibifaru, Krauss-Maffei and MaK. Ubu bwoko bufite byinshi inyuma buhuriyeho na Leopard 2. Type 90 yatangiye gukoreshwa n�Igisirikare cy�u Buyapani mu 1989, ariko itangira gukorwa ku bwinshi mu 1992. Icyo gihe cyari mu bifaru biteye imbere ku Isi kandi gihenze mu kugikora.
Ku ikubitiro Igisirikare cy�u Buyapani kifuzaga ibifaru by�ubu bwoko 600, ariko hakozwe 340 gusa bitewe n�ukuntu bihenze mu kubyubaka. Ubu bwoko bw�ibifaru nta na hamwe byigeze bigurishwa hanze kuko icyo gihe amategeko y�u Buyapani atemeraga kugurisha hanze ibikoresho bya gisirikare.
8. Leclerc (U Bufaransa)
Ibi bifaru by�Abafaransa byatangiye gukoreshwa mu 1992, kandi bikoreshwa hirya no hino mu bikorwa byo kubungabunga amahoro n�ibya gisirikare.
Igisenge cya Turret na hull cyaremewe guhangana n�amasasu aturuka hejuru. Nyamara mu bijyanye no kwirinda Leclerc ntishobora kugereranywa n�ibifaru by�Abanyamerika bya M1A2 Abrams cyangwa iby�Abongereza bya Challenger 2.
9. Oplot-M (Ukraine)
Nyuma y�aho Repubulika Zunze Ubumwe z�Abasoviyete zisenyutse, Ukraine nka kimwe mu bihugu byari bizigize cyakomeje guteza imbere ibifaru bya T-80UD, byakoreshwaga cyane, ariko version yabyo igezweho ni Oplot-M.
Ibi bifaru bikorerwa muri Ukraine ntabwo birasa ku ntera ndende cyane ugereranyije n�ibikorerwa mu burengerazuba bw�Isi, ariko bifite ubushobozi bwo kurasa missile zisenya ibifaru nk�ibirasa amasasu asanzwe. Ibi bifaru bikaba bifite ubushobozi bwo kurasa mu birometero 5.
10. T-90M (U Burusiya)
Ubu bwoko bwaT-90 kugeza ubu nibwo bwoko bwakozwe n�u Burusiya ku bwinshi kurusha ibindi bifaru nubwo bitari ku rwego ruteye imbere nk�urw�ibifaru bikorerwa mu burengerazuba ariko bifite ikorabuhanga rihambaye kandi burahendutse. Kuri ubu, ubu bwoko nibwo bwoko bw�ibifaru bwagurishijwe cyane ku isoko mpuzamahanga.
Ubu bwoko bwa T-90 ubu bukoreshwa mu Burusiya ahari ibibarirwa muri 700, Algeria (305), Azerbaijan (20) u Buhinde (620), Turkmenistan (40), Venezuela (hagati ya 50 na 100). T-90M niyo version nshya ikoreshwa n�Igisirikare cy�u Burusiya kuva mu 2019 aho hari byinshi byavuguruwe ugereranyije na T-90.
Kurikira ibiganiro n�amavidewo binyura kuri Bwiza TV
Tanga igitekerezo