Mu ntangiriro z’uyu mwaka urubuga ’Global FirePower’ rwerekana uko ibihugu by’Isi birutana mu mbaraga za gisirikare, rwasohoye urutonde rwerekana uko ibihugu by’Isi birutana muri uyu mwaka wa 2024.
Urutonde rwa Global Firepower Index abarukora bagendera ku ngingo zigera kuri 60 zirimo ingengo y’imari ikoreshwa mu gisirikare, umubare w’ababakizwamo n’ibikoresho bya gisirikare nk’intwaro, imodoka, amato ndetse n’indege z’intambara igihugu gifite.
Urw’uyu mwaka rwakozwe hagendewe ku bihugu 145 byo hirya no hino ku Isi, ari na byo byari byanagendeweho mu mwaka ushize wa 2023.
Ni ibihugu bitarimo ibihugu nk’u Rwanda, bijyanye no kuba rudakunze gushyira ku karubanda amakuru y’ingenzi yerekeye Igisirikare cyarwo (RDF).
BWIZA yifuje kugendera kuri uru rutonde mu kugaragariza abakunzi bacu ibihugu 10 bya mbere bifite Igisirikare cya nta kigenda ku Isi muri uyu mwaka wa 2024.
Ni ibihugu byiganjemo ibya hano ku mugabane wa Afurika, ahanini bitewe n’impamvu z’amikoro make akigaragara kuri uyu mugabane.
Ibi bituma bitabona amafaranga ahagije yo kubaka igisirikare cyabyo mu buryo bw’umwuga, nko kugura intwaro n’ibikoresho bya gisirikare bigezweho, kubaka amashuri ya gisirikare, gutoza neza abasirikare ndetse no kubahemba neza.
Inkuru bijyanye https://bwiza.com/?Ibihugu-10-bya-Afurika-bifite-Igisirikare-karahabutaka-kurusha-ibindi-muri-2024&var_mode=calcul
Mu bihugu bifite igisirikare cy’intege nke nk’uko Global Firepower index ya 2024 ibyerekana harimo Bhutan, kuko ubu bwami bwo mu majyepfo ya Aziya buza ku mwanya wa nyuma mu bihugu byagendeweho hakorwa ruriya rutonde.
Ibindi bihugu birimo Moldova yo ku mugabane w’u Burayi, Suriname yo mu birwa bya Carraïbes na Somalia imaze imyaka myinshi yarashegeshwe n’intambara irwanamo n’umutwe w’iterabwoba wa Al Shabaab.
Igisirikare cya Somalia kiza ku mwanya wa 142 mu bihugu 145 byagendeweho hakorwa ruriya rutonde.
Ibihugu 10 bya mbere bifite Igisirikare cya nta kigenda ku Isi
1. Bhutan
2. Moldova
3. Suriname
4. Somalia
5. Bénin
6. Liberia
7. Belize
8. Sierra Leone
9. Repubulika ya Centrafrique
10. Iceland
4 Ibitekerezo
kay Kuwa 09/03/24
haricyo bibagiwe cyakindi m23 yirirwa ihondagura
Subiza ⇾Evariste Kuwa 11/03/24
Hano bari guhera kuri DRC kuko igisirikari cyayo(FARDC) kirwanisha amagambo gusa
Subiza ⇾John Kuwa 10/08/24
Icya Congo kinshasa ni gute cyaburamo??
Subiza ⇾[email protected] Kuwa 11/08/24
Nuburundi ntacyo bushoboye
Subiza ⇾Tanga igitekerezo