Mu mirire yacu ya buri munsi, hari indyo tujya twirengagiza, nyamara ari imari ishyushye ku buzima bwa muntu.Ni kenshi usanga mu miryango itandukanye bagura ibiribwa ariko ugasanga birengagije ikiribwa kitwa ibihumyo kandi nyamara gifite akamaro gakomeye mu buzima bwacu.
Akamaro k’ibihumyo ni kenshi haba ku mugore utwite kuko bituma agira ubuzima bwiza haba kuri we no ku mwana atwite ndetse no ku bantu bafite indwara zishegesha umubiri nka Sida ni ingenzi mu mirire yabo.Gutegura no guteka ibihumyo ni byiza kuko bikungahaye kuri vitamini n’intungamubiri zitandukanye.
Iyo ufashe nibura Garama(gr) 100, ushobora kubona zimwe muri izi ntungamubiri zingenzi zikurikira’
– Umunyungugu wa sodiyumu
– Umunyungugu wa potasiyumu
– ibyitwa fibre
– intungamubiri za poroteyine
– umunyungugu wa karisiyumu
– Umunyungugu wa manyeziyumu
– Vitamini C
– Vitamini B6
– Ubutare
– Vitamini D
– Vitamini B3
– Umunyuungugu wa cuivre
Goodhousekeeping.com, ivuga ko usibye izo ntungamubiri ibihumyo bigira, ngo bifasha kandi igogorwa, no gukomeza amagufa ndetse ifasha kurinda ubwonko.Sibyo gusa kuko binafasha kugabanya umuvuduko w’amaraso ukabije no kurinda umubiri biwongerera ubudahangarwa.
Tanga igitekerezo