Mu bice bitandukanye by’inkengero y’ikiyaga cya Kivu, ku ruhande rw’akarere ka Rubavu biragoye kuhatembera ntuhasange abantu bakora isuku, ibi byose bikorwa nk’umuvuno mushya wo guhangana n’imyanda y’ibikoresho bya Pulasitiki biba byajugunywe mu mazi n’abakongomani batuye mu mujyi wa Goma, umuyaga ukabizana mu Rwanda ubitembana.
Iyi myanda yiganjemo amacupa ya Pulasitiki ari mu byanduza ibidukikije ndetse bikanagira ingaruka ku buzima bw’abantu n’urundi rusobe rw’ibinyabuzima muri rusange.
Ibikorwa byangiza ibidukikije bigira uruhare rukomeye mu mihindagurikire y’ibihe ikomoka ku iyangirika ry’agakingirizo k’izuba.
Abaturage bo mu karere ka Rubavu baganiriye na BWIZA bavuga ko iyi myanda yiganjemo iya Pulasitiki iba iri ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu yose iba yajugunywemo ni abakongomani.
Niyomugabo Alexis, atembereza abantu mu bwato ku mwaro rusange w’ikiyaga cya Kivu avuga ko uyu mwanda w’ibikoresho bya Pulasitiki byiganjemo amacupa bituruka mu mujyi wa Goma.
Ati "Aya macupa aba ari kureremba ku mazi ava mu gihugu cya Congo, akazanwa n’umuyaga agateza umwanda, gusa mu Rwanda twafashe ingamba zo kubungabunga isuku, ku buryo nta muntu ujugunya imyanda aho abonye."
Akomeza avuga ko abakongomani bacunga mu kiyaga harimo umuyaga bakajya kumenamo imyanda umuyaga nawo ukayitembana uyizana mu Rwanda, aho ahera asaba ko Ubuyobozi ku mpande zombi baganira ibi bigahagarara.
Umwe mu babyeyi bakora isuku ku mwaro w’ikiyaga cya Kivu ati "Ukuntu ariya macupa aza mu mifuka bigaragaza ko aba aturutse i Goma, baba birengagije ko yangiriza ibidukikije, mu gihe twe twamaze gusobanukirwa n’akamaro k’isuku kuko niyo ducuruza, ku buryo ni abanyamahanga baza bakadushima."
Avuga ko hakenewe ibiganiro ku mpande zombi yaba Goma na Gisenyi kugira ngo isuku ibungwabungwe.
Mulindwa Prosper, Umuyobozi w’akarere ka Rubavu avuga ko kubera ibi bikoresho bya Pulasitiki abatuye mu mujyi wa Goma bajugunya mu mazi bikaza mu Rwanda byangiriza ibidukikije bafashe ingamba.
Ati “Imyanda ya pulastiki igira ingaruka ku bidukikije, kuko ishobora kwangiriza amazi, urusobe rw’ibinyabuzima biyabamo n’abantu batibagiranye, kuko ibyinshi biba byarakorewe mu nganda, ariko uyu mwanda batwoherereza twafashe ingamba ku buryo tubimenya utaragera ku mwaro, bagahita bawuvanaho."
Akomeza avuga ko muri izi ngamba zafashwe harimo gushyiraho ubwato bugenzura isuku no kongera abaturage bakora isuku ku mwaro w’ikiyaga cya Kivu, kugira isura y’umujyi wa Rubavu itazahindanywa n’umwanda bohererezwa nk’abaturanyi.
Uretse kuba ibintu bikoze muri pulasitiki byangiza ubuzima bwa muntu, byangiza n’ibidukikije ku buryo usanga ubutaka budashobora kwera uko bikwiye, ariyo mpamvu Leta y’u Rwanda yahagurukiye guhangana nabyo.
Tanga igitekerezo