Abakunzi b’umupira w’amaguru mu Ntara y’Iburasirazuba bavuga ko imiyoborere mibi mu makipe yo mu Ntara y’Iburasirazuba aribyo byayabujije kugera ku ntego yari igamijwe.Uturere tubiri twagiye duhabwa gucunga ikipe mu rwego rwo kongera ingengo y’Imari yakoreshwaga.
Nubwo ayo makipe yahawe uturere hagashyirwamo amafaranga atandukanye cyane nayatangwagwa n’akarere kamwe,yakomeje gutsindwa ndetse yose aza mu myanya 4 ya nyuma ku rutonde rwa shampiyona ya 2023/2024 mu Rwanda,ndetse abiri aramanuka.
Abakurikiranira hafi amakipe y’i Burasirazuba bavuga ko imiyoborere mibi iza ku isonga mu bituma amakipe yabo atabona umusaruro wari witezwe ubwo hafatwa icyemezo cyo kongera ingengo y’Imari .
Umwe muri bo yatangarije BWIZA ati: "Imiyoborere y’aya makipe nicyo kibazo ,usanga umuyobozi w’ikipe ari umucuruzi wibera mu bikorwa ahubwo ugasanga yarahaye abo ayisigira kwirira amafaranga. Ntibyumvikana ukuntu Etincelles yarangije neza shampiyona yarariraga kubera amikoro make noneho abahawe ingengo y’imari barimo kuyikiniramo!Ubu urebye uburyo amakipe yatangiye kugura abakinnyi biteye impungenge ko nayasigaye amanuka mu cyiciro cya Kabiri."
Umukunzi w’umupira w’amaguru waganiriye na BWIZA asanga amakipe akwiye gushyiraho abakozi bafasha abayobozi bayo mu micungire yayo n’imiyoborere,
Ati:" Umuyobozi w’ikipe usanga umupira atawuzi,gukemura ikibazo cy’umusaruro bisaba ko baha akazi abantu bafite ubumenyi mu mupira w’amaguru .Avugako hari abantu bashoboye bafite n’ubumenyi bazifasha kubona umusaruro mwiza."
Akomeza avugako ibyo nibadakorwa azajya atsindwa kuko perezida n’abo bakorana usanga ibyo bakora batabifitemo ubumenyi,mu kugura abakinnyi twumva hakenewe umuntu ushinzwe tekenike wajya abigiramo uruhare.
Umwe mu bakurikirana ayo makipe yasabye ko hashyirwa imbaraga mu kugenzura uko amafaranga y’amakipe acungwa .
Ati:"Twagiye twumva ko abayobozi bagiye bashwana kandi nta kindi bapfa uretse amafaranga,amakipe afite aturuka mu turere ariko ukibaza uburyo zitsindwa kurusha uko zahoze zifitwe n’akarere kamwe kanatangaga amafaranga make . Ubuyobozi bushyireho abantu bashinzwe gucunga neza amafaranga kuko usanga perezida w’ikipe yibereye muri shuguri ze noneho abo asigiye ikipe bakayibyaza umusaruro mu nyungu zabo bwite bakeneye umutenisiye ushinzwe kureba abakinnyi bagurwa bagafasha ikipe gukomera ."
Tariki ya 22 Nyakanga 2023,nibwo hafashwe icyemezo cyo guhuza amakipe y’umupira w’amaguru kugira ngo yiyubake ave mu makipe ahora ahatanira kutamanuka mu cyiciro cya Kabiri. Ikipe yahoze yitwa Rwamagana City FC yahawe izina rya Muhazi united FC nyuma yo guhabwa uturere twa Rwamagana na Kayonza hashyizweho ubuyobozi buhuriwemo n’abaturage bo muri utu turere twombi.
Akarere ka Nyagatare na Gatsibo natwo twahawe inshingano zo gufasha ikipe ya Sunrise FC ,mu gihe ikipe ya Etoile de l’Est yahawe uturere twa Ngoma na Kirehe,ibi byatumye Kirehe FC iseswa, amafaranga yahabwaga n’akarere ka Kirehe kayongera mu ngengo y’Imari ihabwa ikipe ihuriwemo nutwo turere.
Pudence Rubingisa,Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yavuzeko ubuyobozi bw’uturere bukurikirana imikorere y’ubuyobozi bw’amakipe,avuga ko hari byinshi bamaze gukora nko gushyiraho amakipe y’abakiri bato,ndetse amakipe adafite amakipe y’abagore asabwa kuyashyiraho .
Guverineri Rubingisa yakomeje avuga ko amakipe yose yo mu Burasirazuba agomba gukomera kugira ngo abashe guhangana n’andi makipe mu cyiciro cya mbere ndetse n’icya kabiri.
Igitekerezo cyo guhuza imbaraga hagati y’uturere tubiri twegeranye cyari kigamije kubaka amakipe akomeye agomba guhatanira kudasubira mu cyiciro cya Kabiri ariko iyo ntego ku mwaka wa mbere ikipe ebyiri zahise zimanuka, izindi ebyiri nazo zigarukira hafi y’umurongo w’umutuku .
Etoile de l’Est yamanutse mu cyiciro cya Kabiri ifite amanota 31.
Sunrise nayo yamanutse ifite amanota 32
Muhazi united nayo yagarukiye hafi y’umurongo utukura .
Tanga igitekerezo