Abatoreye mumu Ntara y’Iburasirazuba mu turere twa Rwamagana, Kayonza na Ngoma rwabwiye Bwiza.com ko rwishimiye gutora ku nshuro ya mbere mu matora ya perezida wa Repubulika ndetse n’abadepite.Urwo rubyiruko runavuga ko abo batoreye kubayobora bazabagezaho iterambere bifuza.
Uwase Diane ni umwe baturage bageze aho kuri biro by’itora mu rukerera, umunyamakuru wa Bwiza.com yaganiriye nabo abasanze kuri site ya Lycee Islamique de Rwamagana mu kagari ka Cyanya Umurenge wa Kigabiro Akarere ka Rwamagana, yavuze ko yishimiye gutora bwa mbere ndetse avuga ko abazatorwa abizeyeho kuzabakorera ubuvugizi bakabona ibikorwa remezo bizabafasha kugera ku iterambere bifuza.
.
Yagize ati " Naraye ntasinziriye kuko nari mfite amatsiko yo gutora bwa mbere ,amahitamo yanjye niyo azamfasha ku Iterambere nifuza. Muri iyi myaka itanu iri mbere twizeye ko tuzagera kuri byinshi ."
Yakomeje ati "Abo twatoye twizeye ko bazaduteza imbere bakongera imbaraga mu kubaka ibikorwa remezo, tukanasaba ko batwubakira amasoko menshi, bagashyira imbaraga gukora imihanda idakoze neza ndetse ahataragera umuriro ukahagera, kugira ngo iterambere ryacu ryihute. "
Ku biro by’itora bya Lycee Islamique de Rwamagana mu Murenge wa Kigabiro, amatora yatangiye Saa moya za mu gitondo nyuma y’uko abakorerabushake bari bamaze kurahira.
Hirwa Gedeon twasanze mu Murenge wa Rwinkwavu amaze gutora, yabwiye Bwiza.com ko yishimiye gutora Perezida wa Repubulika ndetse n’abadepite akaba anavuga abatorwa abatuye Rwinkwavu babifuzaho kuzabafasha umuhanda wabo wa Kaburimbo ugashyirwaho amatara ndetse muri uwo murenge hakubakwa ikigo cy’urubyiruko.
Mu Murenge wa Rwinkwavu mu karere ka Kayonza, abaturage bazindukiye mu matora .
Mutsindashyaka Vincent, uvuka mu Murenge wa Rusebeya mu karere ka Rutsiro, aba mu karere ka Ngoma ku mpamvu z’akazi twamusanze amaze gutorera mu kagari ka Cyasembaka mu Murenge wa Kibungo aganira na Bwiza.com yavuze ko yishimiye ko yemerewe gutorera hafi Kandi atari kuri lisiti y’itora y’aho yatoreye .
Yagize " Bambwiraga ko ntashobora gutora kuko ntabwo niyimuye kuri lisiti ariko nafashe umwanzuro ndaza noneho ngeze hano banshyira ku mugereka ndatora. Ndishimye kuko nitoreye abagiye kunyobora ."
Mutsindashyaka yakomeje ati " Ndishimye kuba nanjye nihitiyemo abanyobora nkaba numva bazita ku rubyiruko tukagira iterambere kuko dukeneye ejo heza."
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Pudence Rubingisa mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma yo gutorera mu Mudugudu wa Akagari ka Cyanya, Umurenge wa Kigabiro Akarere ka Rwamagana yashimiye abatuye i Ntara y’Iburasirazuba uko bateguye neza amatora.
Yagize ati "Ubutumwa natanga ku baturage b’Intara y’Iburasirazuba icya icyambere ni ukubashimira uko biteguye amatora neza, urebye gutunganya ibiro by’itora no gusukura aho batoreye ari kwibutsa abaturage ku babifite mu nshingano kugira ngo abaturage bazinduke Kandi bitabiriye gutora bazindutse biragaragara ko bayiteguye igihe kinini ."
Yakomeje ati "Urubyiruko baje gutora ubwa mbere mwabonye ko batugaragarije ko ari benshi, baje mu buyobozi, baje gushaka irangamuntu kugira bitorere abo bihitiyemo, urebye hari abasore n’inkumi murabona ko ari benshi, urubyiruko, baje koko ikindi tubasaba nuko bafatanya n’abayobozi bari butore kuko dukomeje iterambere ryacu dufite abayobozi twihitiyemo ."
Mu Ntara y’Iburasirazuba abaturage bo mirenge 95 igize iyo Ntara batoreye ku byumba by’itora 4,148 byari kuri site z’itora 621.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yatoreye mu Murenge wa Kigabiro.
Tanga igitekerezo