Abaturage bo mu ntara y’iburengerazuba baturuka mu mirenge ya Musasa, akagari ka Musasa na Gihango ho mu kagari ka Ruhingo mu karere ka Rutsiro baciye mu rihumye ubuyobozi bigabiza ibirwa byo mu turere twa Rutsiro na Karongi barabihinga karahava, bifatwa nko kuba bageramiye ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima.
Iki gikorwa cyo kwangiza ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima kigiye kumara icyumweru kirenga ho gato gitangiye.
Ibi birwa hari amakuru avuga ko bimaze imyaka irenga 30 bidakozwaho isuka, nyuma y’amabwiriza y’icyahoze ari Minisiteri y’Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije no kurengera ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima.
Nyuma y’aya mabwiriza abaturage bari batuye ku birwa batujwe na Leta, ndetse bihita bijya mu maboko ya Leta.
Umunyamakuru wa BWIZA wageze kuri ibi birwa yasanze abaturage bamaze guhinga ibirwa bisaga bitanu ku ruhande rw’akarere ka Rutsiro n’ikirwa kimwe cyo ku ruhande rw’akarere ka Karongi.
Aba baturage basa nk’abigometse ku itegeko No48/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rigenga ibidukikije,nk’aho mu ngingo yaryo ya 42, igaruka ku bikorwa bibujijwe ku butaka buherereye n’ibyabya birinzwe, aho mu gaka ka gatanu kayo havuga ko bibujijwe gushyira igikorwa cy’ubuhinzi n’ubworozi mu ntera ya metero (10m) uvuye ku nkombe z’imigezi n’inzuzi no mu ntera ya metero mirongo itanu (50m) uvuye ku nkombe z’ibiyaga. Aho iri tegeko rivuga ko ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atanu (500.000 Frw) no kuvanaho ibikorwa bye.
Ibivugwa muri iyi ngingo y’itegeko aba baturage byose babirenzeho, kuko batemaguye amashyamba karemano yari kuri ibi birwa, bakayatwika mbere yo guhinga, ibi byose bikaba bigira ingaruka ku binyabuzima, nk’uko ingingo ya 44 y’iri tegeko ibivuga mu gaka karyo ka kabiri, aho ivuga ko bibujijwe gutwika ibishanga, inzuri, ibihuru, ibyatsi hagamijwe ubuhinzi cyangwa gutunganya inzuri z’amatungo. Iri tegeko rikaba rivuga ko uwatwitse ibiyorero ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi y’ibihumbi makumyabiri na bitanu (25.000 Frw).
Mu gaka ka gatanu k’iyi ngingo ko kavuga ko bibujijwe gusenya cyangwa kwangiza aho inyamaswa ziba, amagi, ibyanya cyangwa inyamaswa nto zo ku bwoko bwenda gucika.
Ni mugihe ihazabu yose igenwa n’iri tegeko ishyirwa kuri konti y’Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije FONERWA.
Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dative mu kiganirona BWIZA yigaramye ibyo kuba Ubuyobozi bwaragize uburangare, kugeza ubwo abaturage bigabije ibirwa bakabigira ubutayu, kuko mu buryo atabashaga gusobanura neza yavuze ko bitwikiraga ijoro, kandi Umunyamakuru wageze kuri ibi birwa ku manywa y’ihangu yarasanze bari guhinga ari nako batwikaho ibiyorero.
Ati: "Hari abaturage bane bafashwe bitwikiraga ijoro bakajya guhinga ku birwa, barimo kuganirizwa, kandi aba bose bakaba bari barabyimuweho mu myaka yatambutse, bose bemera ko bishe amabwiriza, nk’uko babyemeye mu biganiro twagiranye nabo, ibyo kubahana inzego zibishinzwe ziri kubikurikirana."
Akomeza asaba abaturage kutangiza ibidukikije batirengagije inkengero z’ikiyaga cya Kivu, kuko hari amategeko abigenga kandi ahana uwabyangije wese, kandi bagomba kuzirikana ko iki kiyaga kivanwamo ibyo kurya (amafi, isambaza,...) bakaba bagomba ku kibungabunga.
Tanga igitekerezo