Icyumweru gishize cyaranzwe n’amakuru atandukanye muri politiki yerekeye Akarere, by’umwihariko u Rwanda n’u Burundi bimaze imyaka igera kuri itanu bidacana uwaka. Ingaruka z’umubano utifashe neza w’ibi bihugu zikomeje kugera butabera, umutekano n’ububanyi n’amahanga.
Imikino n’imyidagaduro nabyo biri mu gice kigize iki cyegeranyo cy’amakuru y’ingenzi yaranze icyumweru. Mu Karere:
Inama ihuza Abakuru b’Ibihugu ikomeje kuba agatereranzamba
Iyi nama byamenyekanye ko izabera mu mujyi wa Goma kuva mu mpera za Nzeri 2020, byari biteganyijwe ko izaba tariki ya 13 ntiyaba, na tariki ya 20 yimuriweho ntibyakunda.
Hatanzwe impamvu zirimo kuba ku itariki ya mbere yari yashyizweho, Abakuru b’Ibihugu bari mu myiteguro y’inama y’Umuryango w’Abibumbye. Ku nshuro ya kabiri byavuzwe ko bitewe na Covid-19, itazabera i Goma ndetse izakorerwa ku ikoranabuhanga rya video-conference.
Gusa izi mpamvu zisa n’izitarumvikanye neza mu gihe bamwe mu bagombaga kwitabira bagaragaje ko bafite impungenge z’umutekano, ndetse ko hari abatifuza guhura n’abandi bitewe n’uko umubano w’ibihugu byabo udahagaze neza.
Perezida Ndayishimiye yagiriye uruzinduko rwa mbere mu mahanga
Yarugiriye muri Tanzania tariki ya 19 Nzeri 2020 nyuma y’aho byari bimaze kumenyekana ko inama yagombaga kumuhuza na bagenzi be i Goma itakibaye kubera impamvu zirimo Covid-19.
Yagiye muri uru ruzinduko yatumiwe na Perezida John Pombe Magufuli, aho yamwakiriye mu mujyi wa Kigoma, baganira ku mubano w’ibihugu byombi n’ubufatanye mu gutezanya imbere.
Kuva yatorwa mu mpera za Gicurasi 2020, ni ubwa mbere Evariste Ndayishimiye agiriye uruzinduko mu mahanga.
Rusesabagina yahishuye ko yafashwe yari azi ko agiye mu Burundi
Paul Rusesabagina ukurikiranweho ibyaha by’iterabwoba n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda tariki ya 15 Nzeri 2020 yahishuriye igitangazamakuru cya The New York Times uburyo yisanze mu Rwanda.
Rusesabagina yavuze ko yavuye i Dubai azi ko agiye mu Burundi ku butumire bw’umupasiteri bwo kwitabira inama z’amatorero. Yavuze ko tariki ya 29 Kanama 2020, yisanze ku kibuga cy’indege cya Kanombe, azengurutswe n’abasirikare b’u Rwanda.
Mu gihe Rusesabagina kandi akurikiranwa n’ubutabera bw’u Rwanda, abo mu muryango we baba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bakomeje kugaragaza ko batizeye uburyo akurikiranwa. Umukobwa we Carine Kanimba ahamya ko se adafashwe neza ndetse ibyabereye mu rukiko ubwo yaburanaga ari ikinamico.
Carine Kanimba yongeye kumvikana avuga ko se afite ubwenegihugu bw’u Bubiligi, bityo akibaza icyo bwaba bumariye se mu gihe iki gihugu kidakurikirana uburyo uyu musaza w’imyaka 66 y’amavuko afashwe.
Kuri we, abona ko u Bubiligi bwakiriye Rusesabagina nk’impunzi ya politiki bukwiriye kwamagana itabwa muri yombi rye, Carine avuga ko “ritakurikije amategeko mpuzamahanga.”
Umutwe wa RED Tabara watangaje ko ari wo uri kugaba ibitero mu Burundi
Umutwe wa RED Tabara urwanya ubutegesi bw’u Burundi watangaje ko ari wo umaze iminsi ugaba ibitero mu bice bitandukanye by’iki gihugu, uvuga ko impamvu zirimo ko Guverinoma yaho ikomeje gukorana n’abakoze jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
RED Tabara mu itangazo yashyize hanze ku wa Gatatu yagarutse ku kibazo cy’umutekano muke cyaranze u Burundi kuva mu 2015 ubwo Pierre Nkurunziza yatangazaga ko aziyamamariza manda ya gatatu. Ngo kuva icyo gihe ntihaca kabiri hatabonetse abandi bishwe, biganjemo abatavuga rumwe n’ubutegetsi.
Iri tangazo rishinja leta y’u Burundi gukorana n’abakoze jenoside mu Rwanda ryakurikiye ibirego by’u Rwanda ku Burundi, bivuga ko iki gihugu gifasha abarwanya ubutegetsi bwarwo, barimo umutwe wa FLN bivugwa ko ufiteyo ibirindiro.
IMIKINO
Rutahizamu Tuyisenge Jacques wari umaze igihe gito atandukanye na Petro Atletico de Luanda yo muri Angola, tariki ya 18 Nzeri 2020 yeretswe itangazamakuru nk’umukinnyi mushya wa APR FC.
Jacques Tuyisenge yasinye imyaka ibiri muri APR FC, nyuma yo kumuha 40,000,000Frw yo kumwinjiza mu ikipe n’umushahara wa buri kwezi ungana na n’amadolari y’Amerika 3,500.
IMYIDAGADURO
Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu, HRF (Human Righs Foundation) tariki ya 18 Nzeri wageneye umuhanzi Kizito Mihigo igihembo cya ‘Václav Havel International Prize for Creative Dissent’ ikaba ari inshuro ya mbere gihawe umuntu utakiriho.
Iki gihembo ubusanzwe gihabwa ahanini abahanzi baharanira uburenganzira bwa muntu babicishije mu bihangano, Kizito Mihigo we yagihawe nk’uwaharaniye amahoro, ubumwe n’ubwiyunge, aho yahamagariye abishe muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kwiyunga n’abo biciye, bukaba ari ubutumwa yakomeje gutanga n’igihe yari muri gereza.
Tanga igitekerezo