Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame, yaraye azamuye mu ntera Lieutenant General Mubarakh Muganga wari Umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka, amugira Umugaba Mukuru.
Lt Gen. Muganga yaraye asimbuye General Jean Bosco Kazura wari kuri uyu mwanya kuva tariki ya 4 Ugushyingo 2019, ubwo na we yasimburaga Gen. Patrick Nyamvumba.
Muganga afite amateka akomeye mu gisirikare, kandi yakoze imirimo itandukanye mu ngabo z’u Rwanda mu myaka irenga 30 azimazemo.
Iby’ingenzi kuri Muganga
Uyu musirikare yavutse mu mwaka w’1967.
Urubuga rwa RDF rusobanura ko yabaye komanda wa diviziyo y’igisirikare ya 4 kuva mu mwaka w’2000 kugeza mu 2012, aba komanda wa diviziyo ya 3 kuva mu 2013 kugeza mu 2015, akomereza muri diviziyo ya 1.
Kuva mu 2016 kugeza mu 2021, ubwo yari komanda wa diviziyo ya 1 igizwe n’umujyi wa Kigali n’intara y’Iburasirazuba, Lt Gen. Muganga yari n’Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi y’amaguriro y’ingabo.
Muri Mutarama 2021, Muganga wari ufite ipeti rya ‘Major General’ yazamuwe mu ntera, ahabwa ipeti rya ‘Lieutenant General’, agirwa Umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka, asimbuye Lt Gen Jean Jacques Mupenzi uyobora ingabo zirwanira mu kirere.
Yitabiriye amasomo n’amahugurwa y’igisirikare atandukanye mu bihugu birimo: Uganda (Jinja) kuva mu 1988 kugeza m 1989, muri Zambia (Lusaka) mu 2005, Kenya (Karen) mu 2006, muri Austria (Vienna) mu 2007, Misiri mu 2007, mu Bushinwa (Tshinghua) mu 2008, mu Bushinwa (Beijing) na none mu 2012.
Lt Gen. Muganga afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (A0) mu miyoborere (Public Administration).
Tanga igitekerezo