Perezida Paul Kagame ku wa Gatatu tariki ya 2 Ukwakira, azagirira uruzinduko rw’akazi mu gihugu cya Latvia.
Ni amakuru yemejwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’iki gihugu.
Latvia ni igihugu giherereye mu karere ka Baltique, mu gice cy’amajyaruguru y’umugabane w’u Burayi. Mu majyaruguru yacyo hari Estonia mu gihe mu majyepfo yacyo hari Lithuania.
Latvia kandi ihana imbibi n’ibihugu by’u Burusiya mu gice cy’uburasirazuba bwayo, Belarus mu majyepfo ashyira uburasirazuba ndetse na Suède mu burengerazuba ariko wabanje guca mu nyanja.
Latvia ifite ubuso bungana na kilometero kare 64,589; ikaba ituwe n’abaturage bakabakaba miliyoni 2. Umurwa Mukuru w’iki gihugu witwa Riga.
Abaturage bo muri Latvia bavuga ururimi rwitwa Latvian ruri mu zikomera kwiga ku Isi kubera inyuguti zarwo zitandukanye n’izi tumenyereye. Kuvuga ngo “Waramutse” muri uru rurimi ni “labrīt”.
Perezida Paul Kagame mu ruzinduko azagirira muri iki gihugu, byitezwe ko azahura n’abayobozi batandukanye barimo Perezida Edgars Rinkēvičs, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko (iya Latvia yitwa Saeima), Daigas Mierinas na Minisitiri w’Intebe, Evikas Silinas.
Muri uru ruzinduko kandi mu isomero rikuru rya Latvia hazashyirwa ikirango kigamije guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kuri gahunda kandi binateganyijwe ko ba Perezida Kagame na Edgars Rinkevičs bazaganira ku mubano w’u Rwanda na Latvia, ku bibazo byugarije Afurika n’u Burayi ndetse no ku bufatanye mu miryango mpuzamahanga.
Uruzinduko rwa Perezida Paul Kagame muri Latvia ruje nyuma y’umwaka umwe we na Perezida Edgars Rinkēvičs bahuye bakagirana ibiganiro.
Ni ibiganiro byibanze ku buryo bwo "gushimangira ubufatanye mu nzego zitandukanye, zirimo ubuhinzi, ikoranabuhanga ndetse n’ishoramari".
U Rwanda na Latvia byatangiye umubano weruye mu bya dipolomasi guhera taliki 10 Mata 2007, kuva icyo gihe kugeza uyu munsi ubutwererane bwabyo bukaba bukomeje kwaguka uko bukeye n’uko bwije.
Muri Kamena umwaka ushize ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bya Politiki.
Ni amasezerano yashyizweho umukono n’uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Biruta Vincent n’Umunyamabanga wungirije wa Leta akaba n’Umuyobozi wa Politiki muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Latvia, Andžejs Viļumsons.
Guverinoma ya Latvia igaragaza ubushake bwo gukorana n’u Rwanda mu kubyaza umusaruro amahirwe y’iterambere ari mu bihugu byombi yanagira uruhare mu kurushaho kwimakaza umubano wa byo.
Tanga igitekerezo