Umuhanzi Divine Ikubor uzwi nka Rema , ibye na Selena Gomez bikomeje kuba amacenga nyuma y’uko akunze kuba hafi y’uyu muhanzikazi ndetse abenshi bakaba babona ko bakundanana.
Iby’urukundo rw’aba bombi byaciye amarenga kuri uyu wa kabiri, ubwo Rema indirimbo ’Calm down’ yasubiranyemo na Selena Gomez yatwaraga igihembo cy’indirimbo nziza ikozwe mu njyana ya ’Afrobeat’.
Aha ubwo yageraga ku rubyiniro yatangaje amagambo menshi avuga ashimira benshi mu bamufashije ariko ageze kuri uyu muhanzikazi yivayo amubwira ko amukunda byihari.Gusa ku ruhande rwa Gomez akunze kuvuga ko nta rukundo rwihariye barimo usibye ko Rema ngo ari umuntu mwiza.
Kimwe mu byagarutsweho muri ibi birori byo gutanga ibihembo,aba bombi bafotowe Selena yegetse umutwe kuri Rema maze benshi batangira kuvuga ko harimo ikindi kintu kibiri inyuma.
Ni mu gihe indirimbo ’Calm Down’ basubiranyemo iherutse kuzuza abarenga miliyari y’abayirebye kuri Spotify.Mu bandi Rema yifuza gukorana nabo harimo umuraperikazi Nicki Minaji.
Bwari ubwa mbere ikiciro cya Best Afrobeats cyari kije mu bihembo bya MTV VMAs ari nabwo iyi ndirimbo ’Calm Down’ yatsinze.
Tanga igitekerezo