Urubuto rw’avoka, ni zimwe mu mbuto usanga abantu benshi bakunda ku buryo batafata amafunguro rutariho.Avoka nirwo rubuto rwonyine rukungahaye ku mavuta kurenza izindi mbuto zo zikungahaye ku isukari.
Umugore utwite acyenera intungamubiri nyinshi, vitamini ndetse n ibimurinda indwara. Kurya avoka byibuza imwe ku munsi, ni kimwe mu byamufasha kubungabunga ubuzima bwe n ubw uwo atwite.
Avoka ni isoko nziza ya folic acid. Iyi folic acid twavuze ko umugore wese uretse kuboneza urubyaro yakoreshaga uburyo burimo imisemburo (ibinini, inshinge cyangwa agapira ko mu kuboko) aba ayikeneye.
Impamvu nuko kugirango ibice by’ umwana bikorwe neza bikenera iyi acid. Kuyibura bishobora gutuma hari ibice bidakorwa cyangwa bigakorwa nabi. Agasate ka avoka kabamo nka 60mcg za folic acid.Iyi kandi irinda kwigunga, kubura amaraso, guhondobera, no kudatuza.
Iyo umugore atwite umubiri we ukenera calcium ikubye kabiri iy udatwite. Kuko kugirango umwana azavukane amagufa akomeye, calcium irakenerwa cyane.Avoka nirwo rubuto rwa mbere rwuzuye vitamini. Ibonekamo vitamini A, C, E, K, B1, B2 na B6.
Izi zose zigirira akamaro umugore utwite. Nk urugero, kurya avoka ukibyuka birinda umugore utwite kwirirwa aruka kuko niko kamaro ka vitamini B6. Vitamini E ituma ugira uruhu rwiza, vitamini K irinda kuvira ku nda no kuva cyane umaze kubyara.
Abagore batwite bajya bakenera ubutare (fer/iron) kuko bubarinda kubura amaraso. Nyamara kurya akavoka gato buri munsi byabafasha guhangana niki kibazo kuko avoka yifitiye ubutare. Muri macye, avoka isimbura fefol (ibinini bihuza fer na acide folique).
Medicalnewstoday, itangaza ko uretse kuba Avoka ifasha abagore batwitwe, inafasha kugabanya ibyago byo kwibasirwa n’agahinda gakabije.Ikindi kandi ifasha kurinda kanseri ifasha n’igogorwa.
.
Tanga igitekerezo