Gushaka ni byiza bifite agaciro kandi gushaka ni igikorwa Imana yateguriye umuntu. Ni byiza rero kumenyana neza cyane cyane ku bashakanye. Impamvu ni uko mu buzima bwabashakanye, kumenya bihagije umuntu bigira uruhare runini mu bibazo by’ubuzima bwabo, byaba ibibazo by’iterambere, iby’uburwayi, n’ibindi.
Iyo umaze kumenya ibyerekeye uwo mwashakanye ugomba no kugira ubushobozi bwo gutuma mufatanya gukemura ibibazo by’ubuzima musangiye, mugihe mufata icyemezo cyo kugira icyo mukora cyangwa kutagikora, bigomba gushingira kukuba muziranye. Nibyiza ko mu mibereho ya buri munsi, umuntu wese mu bashakanye atizirikana ubwe gusa ahubwo azirikana na mugenzi we.
1. Guhitamo neza
Guhitamo uwo muzarushingana si ikintu cyoroshye kuko ni icyemezo ufata wamaze kwiyemeza ko utazabyicuza. ni ikintu gisaba kubanza kubitekerezaho kandi hari ibyo ugenderaho bitewe n’ uko wiyizi kuko ugomba kumenya ko igihe uzahura n’ ingorane uzabyirengera.
Igihe cyose uzashaka uwo utihitiyemo bizakugora kuko uzananirwa kwakira ingorane uzahura nazo.
Mu bazaguhitiramo uwa mbere ni Imana, uwa kabiri ni umutima wawe. Niba umutima wawe ari mwiza, ihitamo ryawe rizaba ryiza, niba umutima wawe ari mubi, n’ihitamo ryawe rizaba ribi.
2. Kumenyana no kujya inama
Guhora abantu babwirana ko bakundana sibyo byubaka urugo, ahubwo ni igihe cyo kwica ku ngeso n’imico imwe n’imwe itajyanye n’uwiyemeje gushinga urugo. Ni igihe umusore n’inkumi banoza urukundo rwabo, umwe akifungurira undi, bakabwirana nta kwishisha, ibyo buri wese akunda n’ibyo yanga ; bakamenyana. Ni igihe cyo kwibaza niba ukuze byo kuba wakubaka urugo mu byiza no binaniza byarwo. Ni igihe cyo kurebera hamwe icyabatera guhirwa.
3. Kwemeranwa
Mbere yo kwiyemeza gushinga urugo ugomba kubanza kwemera uwo mugiye kubana, ukamwera uko Imana yamuremye ndetse n’ uko ateye, kuko buri wese afite uko yaremwe gutandukanye na Mugenzi we, ukemera ibyiza n’ ibibi bya mugenzi wawe kuko byose byuzuzanya kandi buriwe se niko aremwe.
4. Kuba wujuje imyaka yo gushaka
Ibihugu byinshi bigira amategeko arebana no gushaka aho usanga barashyizeho imyaka yo kugirango wemererwe gushaka. mu Rwanda itegeko riteganya imyaka 21.
igihe cyose utaruzuza iyi myaka Leta igufata nkaho utaragira ubukure bwo kuba wabasha kubaka urugo ngo rukomere.
5. Gutekereza ku nshingano ugiye kwinjiramo
Igihe cyose uteganya kubaka urugo rwawe ugomba kubanza kumenya ko ari ubuzima butandukanye n’ ubwo wari ubayemo kandi ko n’ inshingano zitandukanye bityo ukiyemeza kwakira inshingano nshashya ndetse umuntu atatinya kuvuga ko zitoroshye.
6.Kwemera kuba Umugabo/ Umugore
Kwitwa Umugabo/ Umugore ntibigaragarira mu myambaro umuntu yambaye ahubwo ni ukuba wuzuza inshingano zawe koko nk’ umugabo cyangwa umugore nyawe.
7.Kwihangana
Urugo rwubakwa no kwihangana, ukamenya ko umuntu mugiye kubana mutandukanye muri byose bityo uba ugomba kwihahanganira ibyo yakora bikubangamiye nawe akihanganira ibyawe bimubangamiye.
Umwanzuro: Kugirango ubane neza n’uwo mwashakanye, kandi umugaragarize urukundo, ukwiye kumenya ibimwerekeye. Ibyo akunda ibyo yanga, ibimubabaza, ibimushimisha, uko yabayeho kugirango mu mibanire yanyu atabaho aremerewe n’imyanzuro ufata ahubwo anezezwe no kubana nawe mwuzuzanya
Tanga igitekerezo