“Africa Day Benefit Concert” n’igitaramo cyateguwe ku bufatanye bwa ViacomCBS Networks Africa na YouTube mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’ukwibohora kw’Afurika ariko hanakusanywa inkunga yo gushakwa ibiribwa bigenewe abagizweho ingaruka n’icyorezo COVID-19.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ni umwe mu banyacyubahiro bakomeye batanze ubutumwa mu gitaramo cyo kwihiza umunsi w’ukwibohora kwa Afurika cyabereye kuri interineti.
Iki gitaramo cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Gicurasi 2020, cyaberebwe n’abantu benshi cyane dore ko imibare ya YouTube yo muri iki gitondo cyo ku wa Kabiri igaragaza ko byibuze abasaga ibihumbi 300 bagikurikiranye imbona nkubone (live streaming).
Abahanzi nka Burna Boy, Bebe Cool, Diamond Platnumz, Tiwa Savage, Angelique Kidjo, Davido, Nasty C nibo basusurukije abari bakurikiye iki gitaramo cyatambukijwe muburyo bw’iyakure.
Umushyitsi mukuru yari Perezida w’Afurika y"Epfo akaba na n’umuyobozi w’Afurika Yunze Ubumwe, Cyril Ramaphosa ari nawe watanze ikaze kubitabiriye iki gitaramo.
Mu ijambo rye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ysabye abanyafurika bose gufashanya mukurwanya iki cyorezo cya Covid19
Ati “ Umunsi w’Afurika uvuze ubumwe bufite intego n’umurage w’umugabane wacu n’abanyafurika aho bari hose. umuti w’icyorezo ni ugushyigikirana. Buri gikorwa cy’ubufatanye gica intege virusi. Mukwiye kwerekana ikinyuranyo mufasha imiryango iri gukora akazi gakomeye ku mu mugabane wacu no ku Isi yose muri rusange.”
Hirya no hino ku isi hari kugenda haba ibitaramo byaba ibyo kurwanya Covid19 cyangwa ibindi bigamije gususurutsa abantu mungo zabo hagamijwe gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Covid19.
Dore uko igitaramo cyagenze
Tanga igitekerezo