Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo yatangaje ko yifuza ko agahenge kerekeye impande zihanganye mu burasirazuba bwa RDC iki gihugu cyemeranyije n’u Rwanda kaba aka burundu, hanyuma ibihugu byombi bigafatanya mu gushimangira umubano wabyo.
Ramaphosa yabitangarije i Luanda muri Angola, aho ku wa Kane yagiriye uruzinduko rw’akazi yari yatumiwemo na mugenzi we, João Lourenço.
Ni uruzinduko Perezida wa Afurika y’Epfo yagiriye i Luanda nyuma y’iminsi mike habereye inama y’abakuru ba dipolomasi b’u Rwanda na Congo, mu rwego rwo gusuzumira hamwe amakimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC.
Muri iyo nama yo ku wa 30 Nyakanga intumwa z’ibihugu byombi zemeranyije agahenge hagati y’impande zishyamiranye uhereye ku wa 4 Kanama.
N’ubwo aka gahenge katigeze kubahirizwa, Perezida Ramaphosa yavuze ko kuba karemejwe ari ibyo kwishimira; avuga ko bibaye byiza kaba aka burundu.
Ibiro Ntaramakuru by’Abanya-Angola byasubiyemo amagambo ye agira ati: "Nagize amahirwe yo gushimira Perezida João Lourenço ku bw’imbaraga yakoresheje kugira ngo agere kuri iki gikorwa. Kuri ubu icyitezwe ni uko aka gahenge kahoraho, ikindi ibihugu birebwa n’ikibazo bigakomeza gushyira ingufu mu hushimangira umubano".
Ramaphosa yunzemo ko mu ruzinduko rwe we na Lourenço banaganiriye ku kibazo cy’umutekano wo mu burasirazuba bwa RDC.
Afurika y’Epfo ni kimwe mu bihugu bigize umuryango wa SADC bifite ingabo muri Kivu y’Amajyaruguru, aho zifasha intabo za RDC mu mirwano zihanganyemo na M23.
Tanga igitekerezo