Idubu yagabye igitero mu nzu ikorerwamo imigati n’andi moko y’ibiva mu ifarini, maze iryamo amapaki mirongo itandatu.
Inkuru dukesha CNN ivuga ko mu mujyi wa Bedford uherereye muri Massachusetts muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, iduvu yavuye mu ishyamba rya Connectcut, yinjira muri iyi nzu, ni ko kuryamo iyi migati yose.
Nyir’iyi nzu avuga ko atari ubwa mbere abona iyi dubu, nubwo wenda kuri nshuro yamwangirije ishoramari gusa ngo nta gahunda yo kuyibabaza afite. Ati: “Nta muntu uzigera ahohotera idubu, kuko burya twebwe abantu dutinyitse kurusha uko zo zitinyitse.”
CNN ivuga ko yaganiriye n’umuyobozi wa Polisi yo muri aka gace, maze akavuga ko iyi dubu atari ubwa mbere igeze muri aka gace kuko ngo no ku itariki 24 Gicurasi 2023 yarahageze.
Gusa Polisi ivuga ko nta muntu n’umwe ufite uburenganzira bwo guhohotera inyamaswa, ngo bajye bayireka yisanzure.
Umupolisi ati: “Ku itariki 24 z’ukwezi kwa Gatanu, umukobwa ushinzwe gupakira imigati yaraduhamagaye atumenyesha ko abonye idubu mu igaraje, ishaka kwinjira mu bubiko bw’imigati, gusa icyo gihe bwo ntacyo yahungabanyije. Twarayiretse kuko nta muntu n’umwe ufite uburenganzira bwo guhohotera inyamaswa iyo ari yo yose.”
Ishami ryo muri Massachusett rishinzwe ingufu no kurinda ibidukikije rivuga ko iri shyamba rya Connectcut ricumbikiye amadubu yirabura abarirwa hagati ya 1000 na 1200, rikavuga ko umubano w’abantu n’amadubu ukomeza kugenda wiyongera uko ibihe bihita.
Tanga igitekerezo