Carina Tertsakian ukorera mu mushinga wa Burundi Human Rights Initiative uteza imbere uburenganzira bw’ikiremwamuntu aremeza ko ifungwa ry’umunyamakuru Floriane Irangabiye rituma amagambo Perezida Evariste Ndayishimiye avuga atizerwa.
Ibi yabivuze yibutsa ko Irangabiye amaze umwaka afunzwe, azira umwuga yakoraga mu buryo butashimishaga ubutegetsi. Ati: “Perezida Evariste Ndayishimiye agomba kuba azi ifungwa rya Floriane Irangabiye ariko yanze kuryamagana ku mugaragaro.”
Carine yasabye ko Irangabiye afungurwa, ati: "Niba ashaka ko Isi yizera amasezerano ye y’impinduka, akwiye gusaba ko arekurwa byihuse, kandi akamenya niba inzego za Leta zidakoresha ubutabera nk’igikoresho cyo kwibasira no gutoteza abatavuga rumwe na yo n’abayinenga.”
Clémentine de Montjoye, umushakashatsi w’umuryango Human Rights Watch muri Afurika, yasabye ko mu butabera bw’u Burundi haba impinduka zifatika ku buryo zasubirana ubwigenge zihabwa n’Itegekonshinga, kandi amategeko asubiza inyuma ubwisanzure mu kuvuga agakurwaho.
Yagize ati: “Ubuyobozi bw’u Burundi bukwiye gukora impinduka zifatika zigamije kugarura ubwigenge bw’inzego z’ubutabera, bukanakuraho amategeko ahana ubwisanzure bwo kuvuga.”
Irangabiye yafatiwe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bujumbura tariki ya 30 Kanama 2022. Icyo gihe yari avuye mu Rwanda, ajya gusura umuryango we.
Urukiko rukuru rwa Mukaza rwamuhamije icyaha cyo kubangamira umutekano w’igihugu, rumukatira igifungo cy’imyaka 10, cyaje gushimangirwa n’urw’ubujurire. Aherutse kujuririra mu rukiko rw’ikirenga.
Izi mpirimbanyi z’uburenganzira bw’ikiremwamuntu zigaragaje aya marangamutima mu gihe Perezida Ndayishimiye amaze iminsi avuga ko abacamanza barenganya abenegihugu, aho yabasezeranyije ko agiye kwifashisha abanyamategeko, agahangana na bo.
Tanga igitekerezo