Muri iyi minsi nta kindi kintu kiri kugarukwaho cyane nk’amatora yabaye mu Rwanda guhera tariki 14 kugeza 16 Nyakanga 2024. Aya matora yabaye mu buryo budasanzwe burimo n’udushya; dore ko abanyarwanda bose yaba abatuye mu gihugu cyangwa mu mahanga bitoreye umukuru w’igihugu, ndetse n’abadepite icyarimwe .
Hari abemeza ko uburyo amatora y’uyu mwaka yagenzemo byari ibyishimo birenze ibyo bari biteze, aho bamwe bahera bayagereranya n’ubukwe. Abanditsi, ndetse n’abahanzi benshi bari mu bigaragaje cyane bashyigikira abakandida babo; bamwe ntibaryamaga. Ni byinshi twagarukaho tugiye kureba udushya twabayemo akantu ku kandi.
Na nyuma y’uko amatora arangiye inganzo z’abahanzi n’abasizi zakomeje kwisukirinya. Mu gisigo cyiswe ’Amarenga y’Inzozi Z’intsinzi’ cy’umusizi Bienvenue Concorde, yagaragaje uburyo abanyarwanda benshi bari biteze ibizava mu matora y’umukuru w’igihugu n’ay’abadepite. Yagize ati "Byasaga nk’inzozi, ariko yari amarenga y’ibyabaye ku wa mbere ubwo Kagame yabonaga amajwi ari hejuru ya 99% by’agateganyo."
Uyu musizi aganira na Bwiza.com yavuze ko ubwo amajwi y’agateganyo ku mwanya wa perezida yasohorwaga na NEC icyo gihe yaraye ijoro ryose yandika igisigo, hanyuma bucya afata amajwi ndetse akora n’amashusho ahita anagishyira hanze ku munsi umwe. Avuga ko bitamugoye cyane bitewe n’ibyishimo yabonaga abanyarwanda benshi nawe arimo bari batewe n’intsinzi ya Paul Kagame.
Tuyishimire Bienvenue Concorde aracyari ku ntebe y’ishuri muri kaminuza akaba yaramenyekanye cyane kubera ubuhanga afite mu kwandika ibisigo. Yagiye yitabira amarushanwa atandukanye hano mu Rwanda ndetse amenshi agenda ayegukana guhera mu 2012 ubwo yamenyaga ko afite impano idasanzwe.
Bienvenue Concorde yahaye igisobanuro buri nyuguti igize amazina ya perezida Paul Kagame
Muri macye ibyo yashyize mu gisigo cye ’Amarenga y’Inzozi z’intsinzi’ yabyanditse mu ijoro rimwe ryo ku wa mbere rishyira mu rukerera ku wa kabiri tariki 16 Nyakanga 2024, ubwo cyajyaga ahabona ku muyoboro wa YouTube witwa ’Umusizi Concorde’ ari naho anyuza ibihangano bye ahamya ko byubaka umuryango nyarwanda.
Mu mvugo yuje ubusizi n’ubuhanga yahaye ubusobanuro bwihariye izina Kagame Paul akaba ari perezida kugeza ubu. Buri nyuguti uyu musizi yayigeneye igisobanuro cyayo. Aha niho ahera ashimangira ko ubusobanuro yahaye izina Kagame Paul bubumbatiye byinshi kuri we ndetse n’abanyarwanda muri rusange.
Yagize ati "Yitanga atizigama kandi mwibutsa ko abavuga amagambo badateze kuzatuma tumwanga kuko adufite natwe tumufite, ntacyadutandukanya nawe". Yakomoje kandi ku kuba abanyarwanda ari bo bagomba kwiyubakira igihugu.
Kuva umukandida watanzwe n’umuryango FPR Kagame Paul yatangira urugendo rwe rwo kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu, abahanzi batandukanye bagiye bagaragaza ko bamushyigikiye aho yajyaga kwiyamamariza hose mu gihugu. Biragaragara ko biri no mu byatumye intsinzi ye igera kuri 99.15% nk’uko byatangajwe mu buryo bw’agateganyo na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.
Si uyu musizi wenyine gusa wagaragaje uruhare rwe mu gukangurira abanyarwanda kugira uruhare rwabo mu kuzamura iterambere ry’igihugu cyabo bafatanyije n’ubuyobozi bwiza, uhereye igihe bavaga mu icuraburindi ry’amateka mabi.
Mu by’ukuri uwanavuga ko ubuhanzi bwagiye bufasha igihugu kuzamuka ntiyaba agiye kure y’ukuri, urebeye mu nguni zose usanga hari uruhare rukomeye abahanzi bakomeje kugira mu bikorwa byo guteza imbere umuco w’igihugu, ndetse n’iterambere ry’abagituye.
REBA IGISIGO ’AMARENGA Y’INZOZI Z’INTSINZI’ CY’UMUSIZI BIENVENUE CONCORDE
1 Ibitekerezo
IZERE Bonheur Kuwa 19/07/24
Iyi nkuru ninzizaa cyane bwiza muduha amakuru meza agezweho mukomereze aho
Subiza ⇾Tanga igitekerezo