Uburezi ni umutima w’imibereho myiza y’abaturage mu bihugu byo ku isi yose, bufatwa nka kimwe mu biranga uko igihugu gihagaze mu buzima bwacyo bwose kuko nta rwego rw’igihugu rudakorwamo cyangwa rudakenerwa gukoreramo n’ abahawe uburere bwiza.
Mu byukuri hakenewe ibiganiro bikomeye byihariye byatuma abanyarwanda bagira icyo bavuga no gufata ingamba zihamye zigamije kuvugurura uburezi, si nzi uko ibyo biganiro byakwitwa nibyo natangiye mvuga ko hakenewe inama y’umushyikirano irebana n’uburezi gusa. Abayobozi, abarezi, ababyeyi n’abanyeshuli bagatangamo ibitekerezo byatuma uburezi mugihugu cyacu bugenda neza.
Nigeze kuganira n’umwe mu bayoboye MINEDUC tuvugana ku ireme ry’uburezi ampa urugero ndatangara kandi nsanga yaravuze ukuri, Ati: “ ese icyerekana ko ireme ry’uburezi mu Rwanda rifite ikibazo ntubona ko abayobozi benshi abana babo biga mumahanga?” iki kintu nacyibajijeho cyane!!!
Abana ubona bahagaze neza n’abiga muri byabigo byigenga n’ubundi byigwamo n’abifite bafite ubushobozi burenze , kandi nabyo ugasanga byiganjemo abarezi b’abanyamahanga, n’ibigo umwana yishyurirwa akabakaba cyangwa arenga miliyoni imwe ku gihembwe, mwibaze umwana w umuhinzi iyo mu cyaro uko bizamugendekera.
Aha umuntu yabibonamo ibice bibiri by’ ingenzi:
-Uburere busanzwe bwo muryango ( informal Education)
-Uburere bwo mu mashuli (formal Education).
Ubu buryo bwombi burajyana kuko iyo umuntu abufite biba ikimenyetso cy’uko imibereho y’abaturage iba izamutse mu gihe ariko bibaye ku baturage benshi.
Uburere busanzwe bwo mu muryango
Muri iyi nkuru ntabwo turi bwibande ku burere bwo mu muryango kuko ubwabwo bwaba indi nkuru ndende. Gusa uburere mu muryango ni ingenzi kuko umuntu udafite uburere agaragarira mu bikorwa bigayitse bitiyubashye, ibikorwa utabona ku bandi baturage n’abamubona bikabatangaza cyangwa kumugaya.
Urugero ni nk umuturage wasaritswe n’ibiyobyabwenge ugera ku rwego rwo kwiyambika ubusa mu ruhame, umuntu utuka cyangwa ukubita ababyeyi be, umuntu utubaha abakuru, umujura, umusinzi, umuntu udakunda igihugu cye n’ ibindi n’ibindi. Muri make umuturage udafite uburere wavuga ko nta bunyangamugayo afite, Ukora ibinyuranye nibyo umuntu udafite uburere aba ari inyangamugayo. Uyu umuntu aba akenewe kandi yifuzwa mu muryango by’ umwihariko kubera akamaro aba awufitiye n’ igihugu muri rusange. Uyu muntu ubangamira society ntiwamutandukanya n’ injiji.
-Ubundi buryo bw’uburere bwa kabiri n’ ubumenyi buturuka mu mashuli
Iyo uvuze uburezi ubwumvamo amashuli yaba asanzwe tumenyereye yaba ndetse ni ayo mu bundi buryo arimo amahugurwa atandukanye. uru rwego rurakomeye cyane mu buzima bw’igihugu kuko iyo umubare w’abize uri hejuru biba ikimenyetso cy’uko gihagaze neza mu buzima bwacyo muri rusange.
Igihugu gifite umubare munini w’ abatize kidashobora gutera imbere kuko kiba kigwiriyemo injiji, Niyo mpamvu buri gihugu ndetse n’ isi muri rusange biba byifuza kuzamura uru rwego kugira ngo bitere imbere.
Bikakibutsa ya mvugo igira iti " uzajijuka ute utazi gusoma? " Nanjye nongereho nti " uzajijuka ute utazi gusoma, kwandika no kubara???". Iyo utize ubeshywa byinshi. aha ariko uwize biba bimusaba gukora ibikorwa byiza bimutandukanya n’ abatize benshi bakunda kwita injiji, nibyo umukuru yigeze kuvugira i Gisenyi n’ i Butare ko n’abize bashobora kubamo injiji avuga ku banyyabwenge bize bateguye jenoside yarimbuye igice kimwe cy’ abaturage.
Mu cyerekezo cyo kuzamura urwego rw’ uburezi u Rwanda ntirwasigaye inyuma cyane cyane kuva mu gihe cy’ ubukoloni. Niyo mpamvu minisiteri ishinzwe uburezi yaciye agahigo mu kugira abaminisitiri benshi bayiyoboye kurusha izindi zose, 21 bose bagendaga basimburana, ahanini icyabaga kigenderewe kwari ukugira habeho ireme ry’ uburezi ryiza.
Nyuma ya 1994, ubwo u Rwanda rwari rumaze gusenyuka, abanyabwenge benshi bagapfa abandi bagahunga, birumvikana ko imbaraga nyinshi zari zikenewe mu kuzamura uburezi, imibare yerekana ko ingengo y’imari yabwo yabaga hejuru cyane ugereranije n’izindi nzego.
Ibigo by’amashuli byariyongereye agengwa na Leta n’ayabigenga, ay’incuke, abanza, ayisumbuye n’amakuru. Ugereranije mu mibare abize nyuma ya 1994 bikubye inshuro nyinshi, hakozwe amavugururwa menshi agamije kugeza uburezi Ku rwego rushimishije.
Ntawabura kuvuga ko nubwo izo mpimduka zabagaho hakomejwe gukemangwa ireme ry’uburezi kuko bigaragarira ku batari bake barangiza kaminuza ariko ku isoko ry’umurimo ugasanga nta musaruro batanga, mbese ugasanga ubumenyi ntibuhagije, ngo hari n’aho usanga baba batazi kwandika ,wenda aha ni ugukabya ariko baba bashaka kuvuga ko bandika nabi n’amakosa menshi.
Ariko ntawabarenganya! Burya umwana apfira mu iterura kandi ntawe utanga icyo adafite. Byose bipfira hasi mu kiburamwaka no mu mashuli abanza kuko ariho ntango y’ ibindi byiciro, abahanga mu by’uburezi bavuga ko umwana afata cyane mu myaka ine cyangwa itanu y’ amavuko ye. Ibyo umwana atahawe muriyo myaka bimugiraho ingaruka mugihe kindi gikurikira ubuzima bwe bwose.
Aha rero umuntu akubaza uwo mwana yahawe iki? Yagihawe nande? Uwakimuhaye afite ubuhe bushobozi? Byumvikane ko ari uwo mwana cyangwa mwalimu bose bakenewe kurebwaho gushishoza kureba kure kwigira kubandi mu bihugu uburezi bwagenze neza bityo uburezi bukavugururwa.
Nigeze gutanga igitekerezo cy’uko amashuli yigenga Leta yayakurikirana cyane kuko iyo usesenguye usanga harimo cyane ubucuruzi , gushyira imbere indonke kandi na mwalimu ntiyitabweho uko bikwiye.
Urugero : Tugiye mu mibare, mukube 200.000 rwf ya buri gihembwe ahenshi n’abana 30mu ishuri rimwe, murebe avamo maze mukuremo ibikoresho maze murebe ayo mwalimu ahembwa!, ibigo byinshi mu Rwanda, ukumva barasaba ababyeyi impapuro (rame de papiers), impapuro z isuku hejuru yo kwishyura minerval, umwana atabizana ugasanga bamwirukanye! Ese koko ibi birakwiriye?
Iyo nama ikaba yamara iminsi ibiri kandi ibyavuyemo nk’ingamba zikakaye zigashyirwa mu bikorwa ku nzego zose, naho ubundi wasanga tugosorera mu rucaca cyangwa kuvomera ku rutete.
Tanga igitekerezo