Mu ntara ya Kursk mu Burusiya, haherutse kubera igitero cya Ukraine cyahitanye abasaga batanu gikomeretsa 31. Ibi rero byatumye hashyirwaho amategeko y’ibihe bidasanzwe mu gihugu.
Umuyobozi w’iyi ntara, Alexei Smirnov, avuga ko iki cyemezo kizafasha abenegihugu gutekana.
Zimwe muri izo ngamba abategetsi bafashe n’uko ngo abaturage bagomba kwirinda ingendo kandi n’amateraniro rusange agahagarara.
Abategetsi b’Uburusiya bavuga ko mu bitero Ukraine ikomeza kugaba birimo kwibasira abana n’abagore. Ku ruhande rwa Ukraine ntacyo irabitangazaho.
Mu gatondo cyo ku wa Kabiri, abasirikare bagera ku 1000 baherekejwe n’ibimodoka 11 by’intambara, bitamenwa n’amasasu asanzwe n’izindi modoka za gisirikare zirenga 20, binjiye mu Burusiya, hafi y’umujyi wa wa Sudzha, nk’uko bivugwa na reta y’Uburusiya.
Abanyagihugu babarirwa mu bihumbi barahungishijwe bavanwa mu turere duhana imbibi na Ukraine bajyanwa aho bashobora kwitabwaho. Leta y’Uburusiya yahigiye kwihorera nyuma y’ibi bitero Ukraine ikomeje kugaba.
Tanga igitekerezo