Kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Nyakanga 2024 u Rwanda ruri kwizihiza ku nshuro ya 30 Isabukuru yo Kwibohora.
Ni umunsi Abanyarwanda n’inshuti zabo bazirikana imyaka 30 ishize u Rwanda ruhawe icyerekezo gishya nyuma yo kwibohora ubutegetsi bubi bwaranzwe n’ivangura rishingiye ku moko ryagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nyuma y’uko Sénégal yifatanyije n’u Rwanda Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yongeye kwifatanya narwo mu kwizihiza umunsi wo kwibohora.
I Dakar muri Senegal basize amabara agaragaza ibendera ry’u Rwanda ku ngazi zerekeza ku kibumbano ’African Renaissance’ mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda kwizihiza umunsi wo kwibohora.
Mu ijoro ryakeye nibwo iki kibumbano cyashyizwe mu mabara y’ibendera ry’igihugu cy’u Rwanda ndetse banarenzaho 30 igaragaza imyaka u Rwanda rumaze rwibohoye.
Iki kibumbano kandi ni nacyo muri Mata 2024 yifashishijwe ubwo bifatanyaga n’Abanyarwanda Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Sénégal, Jean Peirre Karabaranga yashimiye iki gihugu cyidahwema kwerekana ko ari inshuti y’u Rwanda.
Muri Stade ‘Amahoro’ niho hari kubera ibirori byo kwizihiza ku nshuro ya 30 Isabukuru yo Kwibohora ku rwego rw’Igihugu.
1 Ibitekerezo
Charles Prosper GAHAKWA Kuwa 04/07/24
Senegal ni inshuti nziza n’u Rwanda. Umubano mwiza dufitanye ni uwa kera kuko dufite abana b’abanyarwanda benshi bahahiyeho ubumenyi muri fields zitandukanye.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo