Edouard Twizerimana, Umuyobozi wa Eddy Farm Ltd ikora ubworozi bw’inkoko zitera amagi, mu karere ka Rubavu uvuga ko yari asanzwe afite imashini zituraga amagi z’agaciro ka Miliyoni 15 Frw, agaterwa inkunga y’imashini za Miliyoni 145 Frw.
Edouard akorera ubworozi bwe mu kagari ka Basa, Umurenge wa Rugerero.
Kuri uyu wa gatanu, tariki 14 Kamena 2024, ubwo yaganiraga n’itangazamakuru yavuze ko bagitangira guturaga aya magi, ngo bavanemo imishwi yo kugurisha byari ibintu bigoye cyane.
Ati "Dutangira twari dufite imashini zitatangaga umusaruro zikaduteza ibihombo, kuko twari dufite imashini za gakondo zifite agaciro ka miliyoni 15 Frw, ariko twaje gusaba inkunga duhabwa imashini z’agaciro ka miliyoni 145 Frw.”
Izi mashini zituragirwamo amagi atanga imishwi z’agaciro ka Miliyoni 145 Frw, yazihawe binyuze mu butwererane hagati ya Leta y’u Rwanda na Leta y’Ububiligi, binyujijwe mu kigo cy’Ububiligi gishinzwe iterambere Enabel, mu mushinga PRISM ifatanyamo na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi MINAGRI, ugamije guteza imbere ubworozi b’amatungo magufi.
Eduard avuga ko nyuma yo guhabwa izi mashini ingano y’inkoko bagurishaga mu gihe cy’ukwezi ziyongereye.
Ati “Mbere twatangaga imishwi ibihumbi 8 mu kwezi, none uyu munsi tugeze ku mishwi hagati y’ibihumbi 8 - 12 mu kwezi. Aho tuwutangira umunsi umwe uvutse, ku mafaranga 850 Frw ku bantu bari hafi, mu gihe abari kure bongeraho igiceri cya 50 Frw.”
Mbere twororaga inkoko tukumva ko zituruka i Mahanga, ibi bivuze ko iterambere mu bworozi ryihuta, twabitangiye muri Covid-19 kuko tutari kuzivana i Mahanga.
Imikorere ya Eddy Farm n’icyo imariye abaturage
Eddy Farm, ni kompanyi y’ubucuruzi bushingiye ku bworozi bw’inkoko, aho bafata amagi bakayashyira mu mashini zabugenewe, hakavamo imishwi bagurisha abaturage.
Aha ubwo umunyamakuru wa Bwiza yari ahageze yasanze baturaga Imishwi y’inkoko z’inyama gusa.
Andi makuru ahari n’uko imbogamizi ziri muri Eddy Farm zidatandukanye niz’abandi borzoi b’inkoko, aho bakigorwa n’igiciro cy’ibiryo byazo bikomeza guhenda uko bwije ni uko bukeye.
Eduard avuga kandi ko uyu mushinga wafashije abaturage aho aborozi b’inkoko babonaga imishwi iturutse mu mahanga.
Ati “Mbere aborozi imishwi y’inkoko bayivanaga mu bihugu by’amahanga, kuba bazibonera hafi ibi bivuze ko iterambere mu bworozi ryihuta, dore ko twabitangiye uyu mushinga wo kuzituragira mu Rwanda mu kwishakamo ibisubizo nyuma y’uko Covid-19 idukomye mu nkokora ku buryo tutari kuzivana i Mahanga.”
Akomeza avuga ko batarabasha guhaza aborozi b’imbere mu Gihugu, ariko ko bateganya kwagura isoko no mu bihugu by’ibituranyi.
Aborozi b’inkoko z’inyama ni kenshi bagiye bavuga ko ubu bworozi butagora nk’uko bamwe babitekereza kuko butanga umusaruro mu gihe gito ku buryo mu minsi 45 umworozi aba atangiye gukirigita ifaranga
Ubworozi bw’inkoko mu Rwanda cyane cyane ubw’inkoko z’inyama, ni kimwe mu bisubizo Guverinoma irimo gushaka kizacyemura ibibazo by’ibura ry’inyama ndetse no kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana bato, gusa ubu bworozi hari bamwe bashobora kumva ko bwaba bugoye kubukora rimwe bakagira intege nke zo kubwinjiramo.
Amafoto
Tanga igitekerezo