Evariste Ndayishimiye uzwi nka ‘General Neva’ ayobora u Burundi kuva tariki ya 18 Kamena 2020, ubwo yarahizwaga byihuse bitewe n’uko Pierre Nkurunziza wayoboraga iki gihugu yapfuye igikorwa cyo kumushyikiriza ububasha kigitegurwa.
Igihugu cya mbere yasuye nka Perezida ni Tanzania yari ikiyoborwa na Dr John Pombe Magufuli. Ni uruzinduko rwabaye tariki ya 19 Nzeri 2020, yita mugenzi we umubyeyi, abanyapolitiki batavuga n’ubutegetsi bw’u Burundi bamagana iyi mvugo kuko ngo isuzuguza igihugu cyabo.
Ubwo Ndayishimiye yitaga Magufuli umubyeyi, abarimo Pacifique Nininahazwe, Frederic Bamvuginyumvira na Minani Jeremie wiyamamarije umwanya w’Umukuru w’Igihugu mu 2015, bagaragaje ko aya magambo agaragaza ubunararibonye buke muri politiki.
Abantu bamugize igitaramo, na tariki ya 12 Gicurasi 2021, ubwo mu gihe yari mu ruzinduko muri Uganda, yabwiye Yoweri Museveni ko Abarundi bamufata nk’umubyeyi wabo kubera uruhare yagize mu kubageza ku bumwe n’ubwiyunge.
Icyizere Ndayishimiye yari afitiwe cyari gike, bitewe ahanini n’uko u Burundi bwari igihugu cyari kigoranye, kuko cyari gisa n’icyahejwe n’amahanga bitewe n’ibirego Leta yashinjwaga birimo kubangamira uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Byageze n’aho umuryango w’akarere ka Afurika y’amajyepfo (SADC) wanga kucyakira.
Ariko Dr Magufuli we yabibonye ukundi, ubwo bahuriraga mu mujyi wa Kigoma, ku munsi w’uruzinduko rwe muri Tanzania. Icyo gihe yamubwiye ko abaye ayoboye EAC, yazana impinduka nziza muri uyu muryango byagaragaraga ko wasenyukaga gake gake bitewe n’amakimbirane yari hagati y’ibihugu biwugize.
Soma iyi nkuru https://bwiza.com/?Perezida-Magufuli-yifuza-ko-Ndayishimiye-w-u-Burundi-yayobora-EAC
Ndayishimiye yaratunguranye
Bimwe mu byasubije hasi u Burundi harimo kuba ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza kuva mu 2015 bwari busa n’ubwahagaritse umubano w’iki gihugu n’amahanga, kugeza no mu bihugu by’abaturanyi.
Mu bya mbere Ndayishimiye yakoze kandi byihutirwaga, ni ugusura ibihugu bitandukanye muri Afurika, bigaragara ko yashakaga kubyutsa urwego rwa dipolomasi. Yageze Tanzania, Uganda, Kenya, Congo, Guinea, Misiri, arambuka, agera no muri Leta zunze ubumwe za Amerika ndetse yohereza intumwa mu bihugu birimo u Rwanda.
Ndayishimiye ni Umuyobozi Mukuru wa EAC kuva tariki ya 22 Nyakanga 2022, ubwo yasimburaga Uhuru Kenyatta wari hafi kuva ku butegetsi bwa Kenya. Ibyo yagezeho nk’Umukuru w’Igihugu n’umuyobozi w’uyu muryango byatumye bagenzi be bamukurira ingofero, nk’uko yabyivugiye.
Mu masengesho yo ku rwego rw’igihugu yabaye tariki ya 27 Ukuboza 2022, Ndayishimiye yagarutse ku buryo yatorewe kuyobora EAC, ati: “None mugira ngo ni njyewe wari ufite uburambe bukomeye bw’abakuru b’ibihugu ga yemwe? Kugira ngo bantore, nyobore abakomeye. Mu gihe bavugaga bati ‘Tugiye gutora Umukuru w’Inama y’abakuru bo mu muryango’, bose nabonaga bafite akanyamuneza cyane. Ahubwo babazaga bati ‘Mbese narangiza manda, ni nde uzamukurikira? Ni cyo babazaga gusa.”
Mu gushaka ibisubizo ku bibazo bya RDC
Perezida Ndayishimiye, nk’Umuyobozi Mukuru wa EAC, afite umukoro ukomeye wo gushaka ibisubizo by’ibibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC, akanaba umuhuza mu makimbirane ari hagati y’ibihugu nka RDC n’u Rwanda, yose ashingiye ku mpamvu z’umutekano.
Byagaragaye ko akazi ke katoroshye tariki ya 31 Gicurasi 2023, ubwo yayoboraga inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC, cyane cyane ubwo ingingo yo guheza cyangwa kudaheza umutwe witwaje intwaro wa M23 mu itsinda rizasura ikigo cya Rumangabo mbere y’uko abarwanyi bawo batangira gucumbikirwamo itavugwagaho rumwe.
Umurundi wabaye Umunyamabanga Mukuru wa EAC kuva mu 2016 kugeza mu 2021, Libérat Mfumukeko, yatangarije Ikiriho ko muri iyi nama yabereye i Bujumbura, Ndayishimiye yagaragaje impano idasanzwe. Ati: “Inama idasanzwe ya EAC yabereye i Bujumbura tariki ya 31 Gicurasi 2023 yagaragaje bidasubirwaho ikindi kimenyetso cyerekana impano nyakuri ya dipolomasi Perezida Ndayishimiye na Leta y’u Burundi bafite.”
Ndayishimiye nakomeza gukoresha neza icyizere Abarundi n’abakuru b’ibihugu bamugiriye, nta kabuza azakomeza kuzamura ibendera ry’u Burundi ku ruhando mpuzamahanga.
Tanga igitekerezo