Urupfu ni ikintu kibabaza abantu benshi mu buzima ariko imigenzo ikorwa mbere yo gushyingura ikaba mu buryo butandukanye. Hari abishimira imyitwarire y�uwapfuye mu buryo butandukanye ariko hari n�abababazwa no kubura uwo bakundaga.
Imigenzo 7 yo gushyingura idasanzwe ijyana n�imico y�ibihugu cyangwa uduce tw�ibihugu.
1.Gushyingura mu kirere
Uyu muhango ukorwa n�abo muri Tibet mu Bushinwa bagendera ku migenzo ya �Buddism� bizera ko bohereza ababo bapfuye mu Ijuru. Aha umurambo bawureka hanze cyangwa bakawucamo ibice byinshi kugira ngo ibisiga byo mu kirere bize bibirye (bimujyane mu ijuru). Iyo ibisiga bimuriye bikamumaraho wese, Aba-buddist bafata ko yajyanwe aho bifuzaga.
2.Famadihana
Uyu mugenzo ubera mu gace ka Fahamidana muri Madagascar, aho abaturage bafata umurambo bakabyinana na wo. Bawuzana aho bakoraniye maze bagakora ibirori. Muri aka gace, hashira imyaka myinshi bajya gusura wa murambo, bakawukuramo imyambaro ishaje maze bakawambika indi mishya. Iyo bawambika imyenda mishya, hari ababa bari aho iruhande rw�imva, bacuranga bakanabyina.
3.Gushyingura mu mazi
Uyu muhango ukorwa n�ibihugu birenga kimwe, aho umurambo bawufata, bakawushyira mu isanduku cyangwa ahandi habugenewe maze bakawutereka ku bwato (bw�urupfu) cyangwa ikindi gikoresho cyagendera hejuru y�amazi, bakawohereza mu mugezi cyangwa se inyanja. Bizera ko ibi ari ugusubiza imana umuntu wazo cyangwa kuwushyira ahantu baha agaciro cyane.
4.Umutambagiro
Uyu muhango ukorerwa mu gace ka Varanasi mu Buhinde. Abantu bafata umurambo bakawutambagirana mu mihanda, bawambitse imyenda y�amabara atandukanye ishushanya ibikorwa n�imyitwarire ya nyakwigendera.
5.Umunara w�umutuzo
Uyu mugenzo ukorwa n�ibiguhu byimakaje umuco wa �Zoroastrianism� bihuriye ku kigobe cya Perse . Bizera ko icyo umurambo ukozeho nk�ubutaka (iyo buteraga bwera). Wa murambo bawogesha amaganga y�imfizi y�inka, nyuma bakifashisha ibyuma bishaje bakata imyenda yari yambaye. Iyo birangiye bafata wa murambo, bakawushyira hejuru ku munara, ahadapfa kugera abantu.
6.Gutwika umurambo
Uyu muhango ukorwa cyane n�abo muri Koreya y�Epfo. Bafata umurambo bakawutwika, ubundi bakawushyira mu gakoresho kabugenewe. Umuryango ubishaka ufata rya vu, ukaribika mu nzu warikikijeho indabo cyangwa ukajya kurishyingura ahandi hantu uha agaciro.
7.Tinguian
Tinguian ni agace ko muri Filipine. Abaturage bo muri aka gace, bafata umurambo bakawambika, bakawicaza ku ntebe maze bakawutamika itabi ryaka.
Tanga igitekerezo