Ubushakashatsi bwakozwe na Economist Intelligence Unit (EIU) bwerekana ko imijyi ihenze kurusha indi ku Isi irangajwe imbere na New York na Singapore .
Ni ubwa mbere New York iza ku mwanya wa mbere. Umwaka ushize umujyi wa mbere wari uhenze kuwuturamo ni Tel Aviv, ubu yashyizwe ku mwanya wa gatatu.
Muri rusange, impuzandengo yo kubaho mu mijyi minini ku Isi yazamutseho 8.1% muri uyu mwaka, nk’uko ubushakashatsi bwakozwe na EIU bubitangaza.
Ingaruka z�intambara yo muri Ukraine na Covid mu guhererekanya ibicuruzwa byagaragaye ko ari byo byateye kwiyongera ko guhenda k�ubuzima hirya no hino ku Isi.
Guta agaciro kw�ifaranga by�umwihariko kwarushijeho kuzamuka cyane muri Istanbul, aho ibiciro byazamutseho 86%, Buenos Aires (64%) na Tehran (57%).
Izamuka rikabije ry�ibiciro muri Amerika ni imwe mu mpamvu zatumye New York iza ku mwanya wa mbere.
Imijyi ya Los Angeles na San Francisco nayo yaje mu 10 ya mbere, mu ntangiriro z�uyu mwaka, izamuka ry�ibiciro muri Amerika ubu niryo rigeze kuri uru rwego mu myaka irenga 40 ishize.
Imijyi ya Moscou na St. Petersburg yo mu Burusiya na yo yazamutse ku rutonde iva ku myanya ya 88 na 70 igera ku myanya ya 37 na 73, ahanini bitewe n�ibihano uburengerazuba bwafatiye iki gihugu nyuma yo gutera Ukraine.
Imijyi 10 ihenze kurusha indi
1 = New York
1 = Singapore
3 = Tel Aviv
4 = Hong Kong
4 = Los Angeles
6 = Zurich
7 = Geneva
8 = San Francisco
9 = Paris
10 = Sydney
10 = Copenhagen
Imijyi 10 ihendutse
161 = Colombo
161 = Bangalore
161 = Algiers
164 = Chennai
165 = Ahmedabad
166 = Almaty
167 = Karachi
168 = Tashkent
169 = Tunis
170 = Tehran
171 = Tripoli
172 = Damascus
Tanga igitekerezo