Karoti ni nziza mu mubiri w’umuntu bitewe n’uko zikungahaye kuri Vitamine zitandukanye zifasha kugira ubuzima bwiza.Zishobora kuribwa nk’imboga cyangwa se nka Salade.
1.Kurinda amaso
Mu mboga za karoti dusangamo vitamini A ku kigero kinini ,iyi vitamini ikaba ari ingenzi ku buzima bwiza bw’amaso ,muri rusange vitamini A iboneka muri karoti iba iri mu bwoko bwa Beta Carotene ari nayo iza kubyara vitamini A ya nyayo.
iyi vitamini irinda amaso kwangirika ,igatuma arushaho kubona neza ndetse ikagabanya n’ibyago byo kwangirika kw’ibice bigize amaso.
nanone muri karoti dusangamo ikinyabutabire cya Lutein kigira uruhare mu kyrinda amaso cyane cyane kikayarinda indwara z’amaso ziterwa n’ubusaza nka macular degeneration.
2.Kugabanya ibyago byo kwibasirwa na kanseri
Burya muri karoti habonekamo ibinyabutabire bizwi nka Antioxidant ,byose bigira uruhare runini mu kugabanya ibinyabutabire bibi bishobora kubyara kanseri bizwi nka free radicals.
3. Zitera imikorere myiza y’umutima
Muri karoti dusangamo umunyungugu wa potasiyumu , uyu munyungugu ukaba ugira uruhare runini mu gutuma amaraso atembera neza .mu gutuma umutima utera neza , ndetse no gutuma umutima ukora neza .
muri karoti nanone dusangamo ibyitwa lycopene bifasha mu kurinda ko wakwibasirwa n’indwara z’umutima ,no kugabanya umuvuduko w’amaraso ukabije.
4.Kuzamura ubudahangarwa bw’umubiri (ababsirikari b’umubiri )
Muri karoti dusangamo vitamini C ,iyi vitamini ikaba ifasha mu kubaka no kuzamura abasirikari b’umubiri ,bityo umuntu urya karoti ntabwo azahazwa n’indwara za hato na hato
5.Kuvura indwara ya Constipation (impatwe )
Ibyitwa fibre dusanga mu mboga za karoti ,bifasha mu kugabanya no kuvura indwara y’impatwe ,mu gihe wituma bikugoye ,kurya imboga za karoti byagufasha gutandukana no kwivura iki kibazo.
6.Guhangana n’indwara ya Diyabete
Kurya karoti ku bantu bafite indwara ya diyabete bifasha umubiriwabo guhangana no kuzamuka bya hato na hato by’isukari , ibi bigaterwa n’ibyitwa fibre , Vitamini A na Beta carotene ,ibi kandi bikaba binagabanya ibyago byo kuba wakwibasirwa na diyabete ku muntu utarayirwara.
7.Gukomeza amagufa
Mu mboga za karoti dusangamo umunyungugu wa karisiyumu na Vitamini K ,ibi byombi bikaba ari ingenzi mu mikorere myiza y’umubiri no mu gukomeza amagufa ndetse no kugabanya ibyago byo kwibasirwa n’indwara ya osteoporosis itera kuvunikagurika kw’amaraso .
Tanga igitekerezo