
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagaragaje ko ibihano Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye Brig Gen Andrew Nyamvumba wo mu ngabo z’u Rwanda biri mu rwego rwo gushimisha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu kwezi gushize ni bwo Amerika yafatiye ibihano Brig Gen Nyamvumba n’abandi bantu batanu, ibashinja kwenyegeza amakimbirane mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Uyu musirikare uheruka kugirwa umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama, Amerika imurega kuba "mu ntangiriro za 2023 yayoboye Diviziyo ya gatatu (y’Ingabo z’u Rwanda) binjira ku butaka bwa RDC, hanyuma bafatanyije n’abarwanyi ba M23 batera ibirindiro ndetse n’ibigo bya gisirikare bya FARDC."
Ibihano Leta Zunze Ubumwe za Amerika zamufatiye byaje bikurikira ibirego zimaze igihe zishyira ku Rwanda, zirushinja guha ubufasha umutwe wa M23.
Ni ibirego Leta y’u Rwanda imaze igihe yamagana, ahubwo igashinja ingabo za Congo Kinshasa kugira imikoranire n’umutwe wa FDLR ugambiriye guhungabanya umutekano w’igihugu.
Perezida Paul Kagame mu kiganiro aheruka kugirana n’umunyamakuru Steve Clemons w’Umunyamerika, yagaragaje ko abona politiki ya Amerika ku Rwanda ndetse n’akarere nk’uburyarya, agaragaza ko kuba Washington imaze igihe isa n’iyigisha Demukarasi "byumvikana nk’urwenya."
Perezida Kagame yakomeje avuga ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zimaze igihe zitonesha Congo Kinshasa kurusha u Rwanda, kubera inyungu zifite muri kiriya gihugu by’umwihariko amabuye y’agaciro yacyo.
Yavuze ko Amerika yahisemo kubwira RDC amagambo meza mu rwego rwo kwirinda ko ibibazo Kinshasa ifitanye na Kigali byatuma iyitera umugongo igahindukira u Bushinwa.
Aha ni ho Umukuru w’Igihugu yahereye agaragaza ko ibihano bya Amerika kuri Brig Gen Nyamvumba byari mu rwego rwo kurema agatima Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Yunzemo ko Nyamvumba yafatiwe ibihano mu rwego rwo kwirinda ko Washington yaraakaza Kinshasa, bigatuma ihindukira u Bushinwa.
Tanga igitekerezo