
Habibu Ssalongo wo muri Uganda, yatangaje ko yafashe icyemezo cyo kurongorera rimwe abagore barindwi mu rwego rwo kwesa umuhigo wo kubyara abana 100.
Uyu mugabo yabitangaje kuri uyu wa Mbere mu kiganiro yahaye Daily Monitor.
Ati: "Mu muryango wanjye turi bake cyane, rero ndashaka kubyara abana benshi kugira ngo nubake umuryango mugari."
Ku cyumweru ni bwo Ssalongo usanzwe ari umuvuzi gakondo yakoze ubukwe n’abagore be barindwi, barimo babiri bavukana.
Ubu bukwe budasanzwe bwabereye mu mujyi wa Naggalama ho mu karere ka Mukono, nyuma y’uko uriya mugabo yari yahawe na ba sebukwe uburenganzira bwo kurongora abakobwa babo.
Nyirubwite avuga ko buri umwe mu babyeyi b’abagore yamuhaye impano zirimo moto imwe, inka, umufariso ndetse n’amashiringi ya Uganda ibihumbi 200.
Yakomeje agira ati: "Ariko ku babyeyi bampaye abageni babiri, nabahaye Moto ebyiri nshya kubera ko bampaye abagore babiri."
Ku Cyumweru Ssalongo wari uherekejwe n’imodoka nyinshi yazengurutse uduce dutandukanye tw’akarere ka Mukono ari kumwe n’abageni be, bituma barangarirwa n’imbaga nini y’abanya-Uganda.
Tanga igitekerezo