Ubushakashatsi bushya bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubukangurambaga bwo kurwanya inzoga n’ibiyobyabwenge (NACADA) muri Kenya bwerekanye ko umubare w’Abanyakenya banywa urumogi wiyongereyeho 90% mu myaka 5 ishize.
Ubushakashatsi bwakozwe mu 2022, bwagaragaje ko Abanyakenya bagera kuri 518.807 bafite imyaka 15-65 kuri ubu bakoresha urumogi. Ibi bihwanye n’umwe muri 53 muri Kenya muriki cyiciro.
Ubushakashatsi bwagaragaje kandi ko kunywa urumogi i Nairobi, aho 6.3% by’abaturage bafite hagati y’imyaka 15-65 bakoresha ibiyobyabwenge.Nyanza na Coast ni utundi turere tubiri dufite umuvuduko mwinshi wo kunywa urumogi, aho 2,4% na 1.9% byabaturage bakoresha ibiyobyabwenge.
Ibyavuye mu bushakashatsi byerekana ko hakenewe kongera ubumenyi ku kaga kazanwa n’ibiyobyabwenge by’umwihariko urumogi.Ikindi kiyobyabwenge kigarukwaho muri ubu bushakashatsi harimo ikitwa Miraa ndetse n’itabi.
1 Ibitekerezo
Philipe Kuwa 14/09/23
Uretse Kenya C Iwacu Ho Ugirango Siko Bimeze? Bazagenzure Udutsiko Twinsorasore Twa Buri Mugoroba Ahantu Hitaruye Bazambwira
Subiza ⇾Tanga igitekerezo