Kuri uyu wa Mbere, umuyobozi yavuze ko byibuze abantu 37 bapfuye bazize imvura nyinshi ikomeje kugwa mu majyaruguru ya Ethiopia, aho inkangu n’umwuzure byibasiye ako karere.
Nk’uko byatangajwe na Mihiret Melaku ukuriye ibiro bishinzwe gukumira ibiza n’umutekano ibiribwa waganiriye na radio yo muri ako gace, amatungo agera kuri 731 yatwawe n’umwuzure muri zone ya Wagkhmra yo mu karere ka Amhara.
Melaku yavuze kandi ko imyuzure n’inkangu byangije amazu y’abahinzi 277, nk’uko bitangazwa na Addis Standard.
Inkangu zimaze guhatana abantu barenga 500 kuva muri Nyakanga muri iki gihugu giherereye mu Ihembe rya Afurika.
Isangize abandi
Tanga igitekerezo