Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Bufaransa aravuga ko Perezida Felix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yigaragambije kuri mugenzi we, Emmanuel Macron.
Tshisekedi ari mu Bufaransa aho yitabiriye inama ya 19 y’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF). Ni inama yanitabiriwe n’abarimo Perezida Paul Kagame w’u Rwanda.
Ku wa Gatanu tariki ya 4 Ukwakira ni bwo Perezida Emmanuel Macron yayoboye umuhango wo gufungura ku mugaragaro iriya nama, mbere y’uko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu haba ibiganiro byo mu muhezo biri bwige ku bwumvikane ku buryo bushya bw’imikoranire hagati y’ibihugu.
Ibi biganiro na byo biri buyoborwe na Perezida Macron.
Amakuru yemejwe n’abarimo Ibiro Ntaramakuru ACP by’abanye-Congo avuga ko Tshisekedi yanze kwitabira biriya biganiro, mu rwego rwo "kwigaragambya kuri Perezida Macron ku bwo kuba ubwo yatangizaga inama ya OIF yaranze kuvuga ku makimbirane yo mu burasirazuba bwa Congo", nyamara iki gihugu ari cyo kiza ku mwanya wa mbere ku Isi mu bifite abaturage benshi bakoresha Igifaransa.
Ni Perezida Macron ku wa Gatanu wamaganye intambara ziri mu bice bitandukanye by’Isi, by’umwihariko iyo Israel irwanamo n’imitwe yo mu bihugu bya Palestine na Liban.
Congo Kinshasa yakunze kwikoma u Rwanda irushinja kuba nyirabayazana y’amakimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC; ndetse birasa n’aho Tshisekedi yifuzaga ko Perezida w’u Bufaransa ashimangira ibi birego.
Si ubwa mbere abayobozi ba Congo bigaragambiriza mu nama ya OIF, kuko no mu Ugushyingo 2022 ubwo i Djerba muri Tunisie haberaga inama ya 18 y’uriya muryango, Jean-Michel Sama Lukonde wari Minisitiri w’Intebe wa RDC yanze kujya mu ifoto y’urwibutso y’abakuru b’ibihugu n’aba za Guverinoma bari bitabiriye iriya nama; ngo kuko yarimo Perezida Paul Kagame.
4 Ibitekerezo
tuyikunde Kuwa 05/10/24
FDLR ikomeye kurenza igisirikare cya congo. Ubwo bazayibasha koko
Subiza ⇾humble Kuwa 07/10/24
Nta mikomerere mbonye aho!
Subiza ⇾Mparambo Kuwa 05/10/24
Yahambiriye se agasubira mu kavuyo k’umwijima yinamyemo ubundi arakora iki hariya!!!
Subiza ⇾Karinganire Kuwa 07/10/24
Buri wese agira uko abona ibintu, mwabyemera mwabyanga, Macron yashatse kugusha Tshisekedi mu mutego, wo kumuhuza na Kagame, kandi azi neza ikibazo. Kuko amushakaho iturufu y’ibyamunaniye, nawe ubwe azi. ikibazo kirumvikana, kereka udashaka kubibona uko byakagombye.
RDF nive muri DRC, urebe ko, ibindi bidakemuka.
Subiza ⇾akumiro Kuwa 08/10/24
niba RDF iriyo: ni iki cyaba cyarayijyanyeyo?
Subiza ⇾kuri wowe FDLR ivuze iki?
Lion Kuwa 08/10/24
Sinshigikira magendu ametgeko avuga iki kuri Under 18 ahamwe n’icyaha cy’amagendu mukomere kubagize ibyago gusa polisi yakoresheje imbaraga numva zitari ngombwa .
Subiza ⇾Tanga igitekerezo