Uko iterembere riza niko rizana n’ibyaryo, iryo mu Rwanda ntiryibagiwe n’umworozi w’ingurube uri i Mibirizi ho mu karere ka Rusizi, aho hasigaye hifashishwa indege zitagira umupilote (Drone) kugira ngo agezweho intanga mu gihe zarinze mu gihe kitarenze isaha mu gihe imodoka ihagenda amasaha 8 uvuye i Muhanga.
Binyuze muri gahunda y’ubutwererane hagati ya Leta y’u Rwanda n’iy’Ububiligi, Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi n’ikigo cy’ababiligi gishinzwe iterambere Enabel hashyizweho ibigo 7 bitunganyirizwamo intanga z’ingurube zihabwa aborozi, aho kugeza ubu batunganya ubwoko bw’ingurube zijyanye n’igihe butanu.
Muri ubu bufatanye kandi abaveterineri bamaze guhugurwa barenga ibihumbi 2, ari nabo umworozi ufite itungo ryarinze yegera akamutumirizaho intanga, zikamugeraho mu gihe gito, kuko Site ishyirwaho izi ntanga iri kure ari iya Mibirizi bifata akadege kayigezayo igihe kingana nk’isaha.
Abaturage batandukanye bavuga ko kugeza intanga ku borozi hakoreshejwe Drones (utudege duto tutagira abapilote), byabakemuriye ibibazo bahuraga nabyo.
Semahoro Fabrice, Umushakashatsi mu ishami ry’ubworozi muri mu kigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi RAB, avuga ko ikoranabuhanga ari ryiza kuko igihe umworozi ashakiye kubona intanga zo gutera itungo rye ahamagara, Drone igahita imugeraho mu gihe gito.
Ati “Ubundi ubu navuga ko Leta yadufashije cyane guteza imbere ubwozi, kuko agezwaho intanga hakoreshejwe drone mu gihe gito, birinda ko ingurube yarinze intanga zihagera yarindutse, dutangira byasaga nk’ibitoroshye, ku buryo butoroherezaga intanga z’ingurube kubaho, kuko zatwagwaga mu modoka. Kuri ubu twabonye amoko 5 y’ingurube agezweho turi gukoresha, busanga uburyo bwari busanzwe bwa Gakondo.”
Akomeza avuga ko mu gutunganya izi ntanga, bakoresha ingurube zidafitanye isano, ndetse ko inyinshi muri zo zavuye mu gihugu cy’ububiligi, binyuze muri Enabel.
Semahoro avuga ko guhera mu 2021, Enabel itangiye kubabonera icyororo aribwo batangiye, ikaba yarabahaye ingurube 32 z’impfizi na 20 z’inyagazi.
Manikuzwe Providence, Ushinzwe gushyira mu bikorwa imishinga ya Zipline mu Rwanda ari nayo itwara izi ntanga izigeza ku mworozi avuga ko bageze ku butumwa bwo kohereza intanga burenga 50 ku munsi.
Ati “Gutwara intanga twabitangiye muri 2022, kandi byagize ingaruka nziza cyane, kuko uyu munsi tugeze ku butumwa 60-70 ku munsi tuzoherereza aborozi batandukanye, kandi utudege twacu turihuta kuko tugenda ibilometero 120/h.”
Avuga ko hagati y’iminota 40 umworozi ukeneye intanga ziba zamugezeho, uretse Urugendo rwa kure rufata isaha.
Zipline ifite site zigwaho utudege duto aharenga 500, mu gihugu mu korohereza abakeneye intanga bazibonera ku gihe. Aho ziba zibitswe ku bushyuhe buri hagati ya 17-19, ku buryo kuzivana hamwe uzijyana ahandi zigerayo zigifite ubuzima.
Umworozi leta imufasha kubona intanga nta kiguzi cyo kwishyura amafaranga y’urugendo y’izi ndege nto, ahubwo icyo bishyura ari intanga gusa.
Umworozi wateye intanga ingurube ye avukisha utubwana tw’ingurube kuva kuri 12 tukamuha umusaruro, agatangirira gukirigita ifaranga ari nako bijyana no kuzamura ubukungu bw’Igihugu.
Ingurube ni itungo riri kwigarurira igikundiro mu borozi b’Abanyarwanda bitewe n’uko ryororoka vuba rikanatanga umusaruro mwinshi mu gihe gito.
Umwaka ingurube zagereyeho mu Rwanda ntabwo uzwi neza ariko Umusizi Alex Kagame mu gisigo yise ‘Indyoheshabirayi’ yasize mu 1941-1942 akagitangaza mu 1949 yagaragaje ingurube nk’itungo ryari rishya mu Rwanda rw’icyo gihe.
Inyama z’ingurube kandi zihariye 21% by’inyama zose ziribwa mu Rwanda. Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda igaragaza ko umubare w’ingurube ziri mu Rwanda wiyongera umunsi ku wundi kuko zavuye ku 52.654 mu 1974 zigera miliyoni imwe mu 2014, ziba miliyoni 1,5 mu 2019 na miliyoni 1,8 mu 2021.
1 Ibitekerezo
rukundo ones phone Kuwa 17/06/24
Byiza cyane
Subiza ⇾Tanga igitekerezo