
Indwara y’imitsi ni indwara ikunze kugirwa n’abantu batandukanye cyane cyane yibasira abakuze, abahanga bavuga ko ikunze kwibasira imikaya ubundi igafata ingingo ku buryo zibyimba zikarekamo amazi.
Ubusanzwe igabanijwemo amoko agera kuri abiri.Imitsi itembereza amaraso mu mubiri, harimo ivana amaraso mu mutima iyajyana mu bice bitandukanye by’umubiri n’iyagaruramo mu gihe yamaze gukoreshwa .
Indwara yibasira abantu bari mu byiciro byose bitandukanye bitewe n’impamvu runaka zirimo ingaruka za virusi runaka aho usanga nk’abantu bafite uburwayi bukomeye nka diyabete, abantu bafata imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera sida, abantu bafata imiti y’igituntu bakunze kuribwa imitsi y’amaguru.
Indwara y’imitsi ikunda gufata mu ngingo, ndetse ikanibasira imikaya ,bigatuma gukoresha ingingo z’umubiri nko kugenda, kwandika, gufata ikintu biba ingorabahizi. Ituma kandi mu ngingo habyimba nuko hagasa n’aharetsemo amazi.
Indwara y’imitsi irimo amoko atandukanye gusa ahuza ibimenyetso byinshi birimo nka rubagimpande, goutte, guhinamirana, n’ibindi.
Bimwe mu bintu bishobora kugaragaza ko umuntu yarwaye imitsi harimo nko kuribwa inyama z’umubiri no mu ngingo cyane cyane mu nkokora, mu mavi, umugongo n’ibikanu, kuribwa umutwe bikabije cyane cyane mu misaya n’ibitugu.
Ikindi harimo kugorama intoki n’amano bikamera nk’ibirwaye paralysis, kumva utuntu tukujomba tumeze nk’udushinge, ndetse no gufatwa n’ibinya cyangwa imbwa nabyo bishobora guterwa n’imitsi irwaye.
Indwara y’imitsi n’indwara iterwa no kuba ukunda guhora wicaye cyangwa wunamye, kugera muzabukuru, kuba umubiri udafite ubudahangarwa buhagije, kuba mu muryango harimo uwigeze kuyirwara, gurwara impyiko n’umwijima, guhora uryamye, kudakora siporo, kuba hari ingingo z’umubiri ukoresha cyane kuruta izindi ndetse no Guhangayika no kwiheba.
Mu gihe wumva utameze neza , ni byiza ko wihutira kujya kwamuganga igihe cyose waba wumva imitsi ikubabaza cyangwa wumva utameze neza mu bundi buryo runaka.
Tanga igitekerezo