Ingabo z’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) zategetswe kurwanya umutwe witwaje intwaro wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, aho ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC).
Ni icyemezo cyafatiwe mu nama yahurije abagaba b’ingabo z’ibi bihugu i Nairobi muri Kenya tariki ya 9 Gashyantare 2023. Aba ni ba General: Jean Bosco Kazura w’u Rwanda, Robert Kibochi wa Kenya, Prime Niyongabo w’u Burundi, Joseph Mkunda wa Tanzania, Wilson Mbadi wa Uganda, Santino Deng Wol wa Sudani y’Epfo na Lt Gen. Christian Tshiwewe wa RDC.
Aba bagaba bakuru bafashe ibyemezo bitandukanye bikubiye ku nyandikomvugo y’impapuro 9, birebana n’inzego zose zirebwa n’ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa RDC, by’umwihariko imitwe yitwaje intwaro yose ikorera mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajyepfo na Ituri.
Ku ngingo 2.1.5 iri ku rupapuro rwa 7, aba basirikare bemeje ko imitwe yitwaje intwaro mvamahanga ikorera muri izi ntara (FDLR, RED TABARA, FNL, ADF, NAS n’indi) ikomeje guteza umutekano muke.
Ingingo nto ya 2.1.5.1 irebana na FDLR, aba bagaba bakuru bategetse ingabo ziri mu mutwe wa EAC, EACRF, zikorera mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru kurwanya abarwanyi b’uyu mutwe witwaje intwaro, aho bakorera hose.
Kuri FDLR na none, abagaba bakuru bategetse ingabo ziri muri EACRF gushakisha amakuru kuri uyu mutwe guhera tariki ya 30 Werurwe 2023 kugeza ku ya 20 Mata 2023, zikazayifashisha muri operasiyo zo kuwurwanya.
Amakuru azakusanywa muri iyi minsi ngo naba adahagije, abagaba bakuru b’ingabo zo muri EAC bazongera baterane, bongeze EACRF igihe cyo gukusanya andi, kugira ngo hatangire ibikorwa byihuse byo kurwanya FDLR.
Iki cyemezo kiragira kiti: “EACRF yasabye na CDFs/CDSs kurwanya FDLR mu bice ikoreramo. EACRF izakusanya amakuru kuri FDLR guhera tariki ya 30 Werurwe 2023 kugeza ku ya 20 Mata 2023, nyuma raporo yayo izifashishwe mu gukora operasiyo. Ubutasi nibuba budahagije kugira ngo operasiyo ikorwe, CDFs/CDSs bazatanga ikindi gihe kugira ngo hakusanywe andi makuru yo kwifashisha mu kwihutana operasiyo.”
Aba bagaba bakuru (CDFs/CDSs) basabye ingabo zo muri EACRF gukomeza ibikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro ikomoka mu Burundi, RED Tabara na FNL mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, NAS, uw’iterabwoba wa ADF ukomoka muri Uganda ndetse n’indi mitwe ihungabanya umutekano w’Abanyekongo n’uw’ibihugu bituranye na RDC.
Ibwiriza ry’uko ingabo ziri muri EACRF zarwanya imitwe irimo FDLR rirajyana n’ubusabe bw’uko Leta ya RDC yafasha ingabo za Uganda n’iza Sudani y’Epfo kwiyunga n’izo muri Kenya zibarizwa muri uyu mutwe kugira ngo zishyire imbaraga mu bikorwa bijyanye n’inshingano zahawe n’abakuru b’ibihugu bya EAC.
Tanga igitekerezo