Igisirikare cya Israel cyatangaje ko cyamaze kohereza ingabo zacyo muri Lebanon, mu bikorwa bya gisirikare bigamije gusenya ibikorwa remezo by’umutwe wa Hezbollah wo muri iki gihugu ndetse no kuvana abarwanyi bawo mu midugudu ituwe n’abasivile.
IDF yemeje aya makuru mu itangazo yaraye inyujije ku rubuga rwayo rwa X, yemeza ko yahisemo gusanga Hezbollah mu matware yayo nyuma y’umwaka umwe uyu mutwe ugabye kuri Israel ibitero bya drones.
Igisirikare cya Israel cyatangaje ko ibitero cyatangiye kugaba ari "bike kandi bifite intego hagendewe ku makuru nyayo y’ubutasi".
Cyunzemo ko ingabo zacyo zirwanira mu kirere ndetse n’imbunda zacyo z’imisada barimo bafasha ingabo zirwanira ku butaka mu kugaba ibitero.
Abatuye mu mujyi wa Aita al-Shaab wo mu majyepfo ya Lebanon batangaje ko babonye Israel irasa ibibombe biremereye, ndetse bavuga ko urusaku rwa za kajugujugu na drones z’intambara rwari rwinshi.
Israel yatangiye kugaba ibitero byo ku butaka kuri Hezbollah, mu gihe ku wa Mbere igisirikare cyayo cyatangaje ko kivuganye Mounir Maqdah wari umuyobozi w’Ishami ry’umutwe wa Al-Aqsa Martyrs Brigade wo muri Palestine muri Lebanon.
Usibye Hezbollah, Israel kandi iri no kurasa mu bihugu bya Syria na Yemen na byo bibarizwamo imitwe irwanya ubutegetsi bwayo.
Iyi mitwe yose ishyigikiwe na Leta ya Iran yaviriye inda imwe kuri Israel, nyuma y’uko mu Ukwakira umwaka ushize iki gihugu cyari kimaze kwinjira mu ntambara n’umutwe wa Hamas.
Tanga igitekerezo