CSP. Dr. Tuganeyezu Oreste, Umuyobozi mukuru w’Ibitaro bya Gisenyi, biherereye mu karere ka Rubavu avuga ko ingamba zo kwirinda icyorezo cya Marburg zakajijwe, haba mu bitaro no ku mupaka.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa kabiri, tariki 01 Ukwakira 2024, mu kiganiro yagiranye na BWIZA.
Ati: "Marburg, iki ni icyorezo giteye ubwoba, kigira ingaruka kubacyanduye kuburyo banapfa, twe dufite umwihariko wo kuba duhana imbibi na Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, aho twafashe ingamba zihariye zo kuba umuntu wese wambuka yaba ava cyangwa ajya i Goma, apimwa umuriro nka kimwe mu bimenyetso byacyo, no mu giturage dukorana n’abajyanama b’ubuzima mu kwigisha abaturage, bakanakangurira abakekwaho iki cyorezo kugana ikigo cy’ubuzima, ndetse bakaduha amakuru."
Akomeza ashishikariza abaturage gukaraba, kuko bigabanya ibyago byo kwandura, aho mu bigo by’ubuzima hashyizweho ingamba nyinshi zirimo kugabanya umubare w’abagana ibitaro banashyiraho ahantu hihariye ho kwakirira abakekwaho kwandura iki cyorezo.
Uko ingamba zafashwe mu bitaro bya Gisenyi n’ibigo by’ubuzima bi bishamikiyeho zakiriwe.
Suzana Nyiranshuti, ashinzwe gukurikirana ibikorwa by’abajyanama b’ubuzima mu bitaro bya Gisenyi avuga ko bakangurira abaturage kubahiriza ingamba zo guhangana n’icyorezo cya Marburg.
Ati: "Ingamba zifatwa mu gukumira tugomba kuzubahiriza, kandi tukagira amakuru ngo twirinde ibihuha ku cyorezo cya Marburg, abajyanama b’ubuzima bakeneye amahugurwa, bakamenya uko bagomba kwitwararika birinda banarinda imiryango yabo."
Avuga ko mu bitaro bya Gisenyi bafashe ingamba yo kugabanya abasura abarwayi ngo bahanahane amakuru, aho twigisha abaturage uko bajya ibihe mu kuza gusura abo mu miryango yabo bari mu bitaro.
Nyiraberwa Alice, aturuka mu murenge wa Nyamyumba twamusanze arwaje uwo mu muryango we waje kubyarira mu bitaro bya Gisenyi,
Ati: "Kurwaza umubyeyi wa byaye uri umwe n’imwe mu ngamba zafashwe mu kugabanya ubucucike ngo iki cyorezo cya Marburg duhangane nacyo, gusa ntibyoroshye kuko hari ubwo ujya kuzana ibyo bagemuye ku marembo makuru y’ibitaro, ugasanga umurwayi bamwandikiye imiti ukabura uko wicamo ibice."
Dusabimana Valentine wo mu murenge wa Cyanzarwe ati: "Iki cyorezo turi ku cyumva kuri radio, televiziyo kandi giteye ubwoba, niyo mpamvu twabwiwe ko hano mu bitaro ubucucike mu barwaza bagomba kugabanyuka mu kwirinda gukwirakwiza icyorezo. Gusa kurwaza uri umwe ntibyoroshye."
Abarwaza mu bitaro bya Gisenyi bavuga ko bagifite imbogamizi mu kurwaza ari umuntu umwe kuko babiba iyo bagiye ku ruhande gato.
Mu minsi ibiri itambutse, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu Rwanda hari abarwayi banduye virusi ya Marburg, abandi bakicwa nayo.
Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, agaragaza ko abantu bamaze kwandura indwara y’umuriro mwinshi iterwa na virusi ya Marburg, bamaze kugera kuri 27, yerekana ko abantu icyenda bamaze guhitanwa n’iki cyorezo.
Tanga igitekerezo