Muhaturukundo ni izina ryahinduwe ry’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 35 ukunda abasore babiri, bari mu kigero cy’imyaka itandukanye, aho avuga ko uwo akunda cyane iyo amwiyambaje amutenguha naho uwo yihebeye adashobora ku mutabara no mu kibazo gikeneye ibihumbi 5 Frw.
Inkuru ya Muhaturukundo ni inkuru naganirijwe na nyir’ubwite mu ntangiriro za Kanama 2024, ubwo nari mu rugendo ruva mu karere ka Karongi nerekeza mu mujyi wa Kigali.
Uyu mukobwa usa naho akuzemo mu myaka wabonaga ko yakira ubutumwa bugufi akamwenyura, akanyuzamo akarambika terefone mu gituza, niko ku mubaza ikiri ku bimutera maze mu kajwi gatuje avuga ko ari ibyo bamwandikiye bimunejeje.
Yarirekuye maze turaganira, agera ubwo atubwira ko yari yagiye i Karongi mu kizamini cy’akazi, ariko akaza guhura na bene ngango bakamutwara agakapu gato (sac à main ) yari afite, kubw’amahirwe akaba atari yakabitsemo terefone, gusa icyitwa ifaranga yari afite cyakagendeyemo, akaba yari yabuze uko ataha.
Ati:"Bakimara ku nyiba niyambaje abasore dukundana mpereye kuwo nkunda cyane, ufite akazi keza ka muhemba hejuru y’ibihumbi 600 Frw ku kwezi, namusabye ibihumbi 5 Frw ngo ndebe ko nava Karongi nkagera i Kigali, ambwira ko agiye kuyohereza, nyuma y’isaha nahamagaye nsanga undi yakuyeho terefone, kandi si ubwa mbere abinkoze."
Akomeza avuga ko n’ubwo uyu musore amukunda kumwizera bimugora kubera ku mubeshya bya hato na hato.
Nyuma y’isaha yicaye aho bakatira amatike yamanjiriwe, Muhaturukundo avuga ko yigiriye inama yo guhamagara undi musore wa kabiri umubwira ko amukunda, amuganiriza uko bamwibye, undi nawe ahita amugirira impuhwe maze uwasabaga ibihumbi 5 Frw abona ubutumwa bugufi bw’ibihumbi 20 Frw.
Ati :"Simukunda ariko niwe wantabaye aho nabonaga bindangiriyeho, siwe ufite amafaranga menshi ariko anyitaho n’ubwo asa nk’umusaza ariko mu minota itarenze itanu mwiyambaje yanyeretse ko ankunda by’ukuri."
Kwizera abasore n’ubwo bigoye ariko uriya kubera ko yanyeretse ko anyitayeho n’ubwo yansaba ko dushyingirwa imbere y’amategeko gusa namusanga tukabana kandi nta kwicuza nazigera ngira.
Twaraganiriye, urugendo ariko rukomeza kwicuma, abandi nabo bakomeza bandikirana, baterana imitoma kuri terefone Muhaturukundo wasaga nk’uwasazijwe n’urukundo atangira kumwisabira ko ashaka ko yazaza kumureba bagahura kubera ibyo amukorera ntacyo yabigereranya nacyo.
Umwanzuro wo kuba yareka uwo akunda cyane akikundira umwitaho, yavuze ko nawe urukundo rwe adakeneye umuntu utaruha agaciro, ariyo mpamvu abona ko kureka uwo yakundaga bitamugora.
Hari abantu batandukanye bajya mu rukundo ugasanga bafite abakunzi benshi, aho bamwe baba bumva ko ari ukwirinda ko igihe ba babazwa ukabura ukumara akababaro, bameze nk’abirengagije ingaruka byabateza, dore ko bigaragara nko kwiyandarika.
Tanga igitekerezo