Umugore witwa Nibagwire Genevieve afita agahinda kenda kumuturitsa umutima nyuma yo gufata umugabo we asambana n’umugore w’inshuti ye.
Nibagwire avuga ko ubusanzwe yari abanye neza n’umugabo we bashyigikirana muri byose, ariko nyuma ibyari ibyishimo byajemo amarira, nyuma y’uko umupasiterikazi wari inshuti ye yaje kumuca inyuma amutwara umugabo ndetse bikanarangira amuteye inda.
Ati” Ubundi natangiye kujya mu bibazo ubwo namaraga kubyara umwana wa mbere.Nari mfite umugore wari umupasiterikazi ariko njye ntasengana nawe, umunsi umwe aza kuntumira ku rusengero .Yarambwirije anyereka ko yitaye ku buzima bwanjye gusa sinkamenye ko afite indi gahunda n’umugabo wanjye.”
Inkuru ikomeza ivuga ko uyu mupasiterikazi, yaje gutsindira umutima w’umugabo wa Nibagwire,ariko nawe atangira kugira amacyenga atangira kubacyeka ari nabwo yatangiye gushaka ibimenyetso.
Byaje kumenyekana ubwo umugabo yajyaga amubeshya ko agiye mu kazi ntatahe akarara kuri uwo mugore, yatahuka akamubwira ko yakoze amanywa n’ijoro.Umunsi umwe undi mugore wari inshuti y’uwo mugabo wa Nibagwire banakoranaga, yarabasuye abwira Nibagwire ko umugabo we amuca inyuma na wa mupasiteri , arita mu gutwi haniyongeraho ko nawe yari yabicyetse maze atangira kwikorera iperereza.
Kubera ko uwo mupasiterikazi yari umuturanyi begeranye, byoroheye Nibagwire gukora gucungira hafi kugeza abafashe.Ati”Umunsi umwe umugabo wanjye yamenyesheje ko ari bujye mu cyaro mu nama y’umuryango nyamara nza gutahura ko atagiyeyo ahubwo yigiriye mu rugo rwa wa mupasiterikazi.Namaze ijoro ryose ndira kuko na buri umwe wese yamenye ko umugabo wanjye baryamanye ndetse abaturanyi bansaba gusaba gatanya.
Ikinyamakuru tuko.com ducyesha iyi nkuru ntigitangaza igihugu ibi byabereyemo, icyakora ngo Nibagwire kubwo kurengera abana ntabwo bahise batandukana haje gushira igihe nyuma aza gushaka inzira byakorwamo.
Tanga igitekerezo