Muri iki kinyajana cya 21 isi yugarijwe n�ibibazo bitandukanye byiganjemo indwara z�ibyorezo zihitana imbaga, Ibiza n�amakuba bikomoka ku mihindagurikire y�ikirere n�ukwangirika k�urusobe rw�ibinyabuzima.
Ni igihe umwuzure cyangwa inkubi z�imiyaga bizwi nka Tsunami bishobora byonyine gusenya imijyi minini no koreka imbaga, ariko muri ibi byose igiteye ubwoba kurusha ibindi ni igitutu ku mikoreshereze y�intwaro za kirimbuzi gikomeje kwisukiranya mu magambo y�abategetsi b�ibihugu bizitunze muri iyi si ya none kurusha ibindi bihe byose isi yabayeho.
Muri iyi nkuru umwanditsi aribanda ku byiciro bitandukanye washakiramo akaga karebana n;izi ntwaro kirimbuzi gakubiye mu byiciro by�ingenzi 3:
?Imbwirwa-ruhame zikangisha ikoreshwa ry�intwaro kirimbuzi mu ntambara ya Ukraine
?Umutekano ku bubiko bw�izi ntwaro kirimbuzi hamwe n�uw�inganda zikorerwamo
? Turanarebera hamwe uko byaba byifashe mu gihe hagira ukora ku mbarutso y�izi ntwaro
Mbera ya byose ariko twababwira ko uretse gukorwa, kuvugururwa no kujyanishwa n�igihe kw�izi ntwaro kirimbuzi zakoreshejwe inshuro imwe rukumbi mu mateka y�isi, ubwo kuwa 6 Kanama ndetse na 9 muri uko kwezi mu 1945, igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyarekuraga umuriro wa Bombe Atomic ku mijyi 2 y�Ubuyapani ariyo Nagasaki na Hiroshima, maze mu gihe nk�icyo guhumbya imbaga ikabakaba ibihumbi 300 ikahatikirira.
Hari mu bihe intambara y�isi yari imaze hafi amezi 4 irangiye ariko Ubuyapani bwanga kuva ku izima mu kitwaga Intambara ya Pasifika ( The Pacific War ) yarikorozaga mu buryo bujyaniranye n�intambara ya 2 y�isi yari ku musozo nkuko twabibonye haruguru.
N�ubwo kuwa 8 Gicurasi 1945 Ingabo z�Abadage zari zamaze kuyamanika kubera gusumbirizwa n�ingabo za Amerika, Abarusiya n�abandi bari barahuje ingufu ngo bazitsinsure, Ingabo z�Abayapani zo zararikorozaga muri ako gace ka Pacific, ariko nazo ku matariki yavuzwe haruguru zikanguka ziri gusukwaho umuriro utarigeze ubaho mu isi.
Iri terwa ry�ibisasu bya Aromic ku mijyi y�Ubuyapani ariko ntabwo ryaje gihuruduka kuko kuwa 26 Nyakanga 1945, iki gihugu cyari cyahawe gasopo ko Ingabo zacyo zigomba kwishyira mu maboko ya Amerika bitaba ibyo kigatokombera. Ni umuburo ( Ultimatum ) watanzwe mu kiswe Itangazo rya Potsdam ryavugaga ko Ubuyapani nibutarambika intwaro hasi buzasenywa bwose uko bwakabaye.
Uyu muburo kandi wari warabanjirijwe n�imyiteguro y�Ingabo za Amerika zirwanira mu kirere, mu mushinga wari wariswe The Manhattan Project wari ujejwe gukora no gutunganya ibisasu 2 bya kirimbuzi byari byarahawe akazina k�akabyiniriro ka Fat Boy na Little Boy, ugenekereje mu Kinyarwanda ni nka Gasore mukuru na Gasore muto.
Bidatinze ibyo kuvunira ibiti mu matwi by�Ubuyapani byaje guhinduka akaga ku itariki yavuzwe haruguru maze aka ya mvugo yiganje mu rubyiruko rwa none Nagasaki na Hiroshima harashya koko sinakubwira, na magingo aya utwo turere tw�Ubuyapani turacyagaragaramo ingaruka n�inkurikizi z�iraswa ry�ibyo bisasu.
Bitandukanye n�uko byari byarumvikanyweho n�ibihugu by�ibihangange mu isi aribyo Amerika n�Uburusiya mu gihe cy�ihirima ry�icyahoze ari Repubulika Zunze Ubumwe z�Abasoviyeti, ndetse mu gihe cy�iherezo ku ntambara y�ubutita, mu masezerano yashyizweho umukono na ba Perezida w�Abasoviyeti Mikhail Gorbatchev na mugenzi we wa Amerika Ronald Reagan, ko ibi bihugu byiteguraga gushyira iherezo kuri izi ntwaro , ubu muri iki gihe amagambo yo guhigana ubutwari ku ikoreshwa ryazo yongeye kumvikana mu bitangazamakuru bikomeye hafi ya byose ku isi.
Ku itariki ya 28 Gashyantare 2022, Sergue� Choigu, uyu ni Minisitiri w�Ingabo z�Uburusiya, yatangarije isi yose ko Perezida Vladimir Poutine yatanze itegeko ko Ingabo zishinzwe kurwanisha intwaro za kirimbuzi zigomba kuryamira amajanja no kwitegura urugamba ku isaha iyo ariyo yose.
Ni amagambo yafashwe nk�iterabwoba rya Politiki na bamwe mu basesenguzi mu bya gisirikare, aho nk�uwitwa Nikolai Sokov, inzobere mu by�intwaro za kirimbuzi ukorera mu Kigo gishinzwe iby�ubugenzuzi bw�intwaro za kirimbuzi no kurwanya ikwirakwira ryazo gikorera i Vienne muri Autriche yavuze ko ibyo Poutine avuga ari nko gutera ibuye mu gihuru ngo arebe ikivumbukamo ko ndetse ari uburyo bwo guhatira Ukraine kwihutira kwegera ameza y�ibiganiro byateganywaga kubera muri Bi�lorussie.
Muri icyo gihe ariko, Nikolai Sokov ntiyabyumvaga kimwe na Rafa�l Loss, inzobere mu bijyanye n�abashyira imbere iby�intwaro za kirimbuzi ukorera Akanama k�Uburayi gashinzwe iby�imibano n�amahanga wabwiye France 24 ko Vladimir Poutine ibyo avuga akomeje mu rwego rwo kwihanagiriza Uburayi mu kudahirahira ngo bwisuke mu ntambara ya Ukraine, ko kandi Uburusiya buhorana ku mutima kwifashisha intwaro za kirimbuzi igihe cyose bwabona ko busumbirijwe n�uwariwe wese bwita umwanzi wabwo.
Nikolai Sokov ariko agasanga amagambo y�Uburisiya uko byagenda kose yarashyize isi mu kaga k�urwikewe gashingiye ku kuba ibindi bihugu bitunze izo ntwaro bikeba by�Uburusiya bishobora kugwa mu ikosa ryo kwitiranya buri gisasu cyose kigeragejwe n�Uburisiya n�igitero byaba bigabweho bikaba nabyo byakwirwanaho nk�ibitewe no mu gihe kitaba ari igitero cya kirimbuzi, bityo isaha iyo ariyo yose iryo kosa rishingiye ku byatangajwe rikaba ryateza kurasanaho intwaro za kirimbuzi no mu gihe kitari ngombwa.
Nubwo havugwa imbwirwaruhame z�Uburusiya ariko, na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntizarekeye aho kuko mu bihe bitandukanye, abategetsi bazo bakunze kwihaniza Uburusiya ko nibuhirahira gukoresha intwaro kirimbuzi buzahura n�akaga butigeze buhura nako kuva bwabaho. Nkuko tubikesha ikinyamakuru cy�Abongereza The Guardian kuri uyu wa 7 Ukwakira 2022, Perezida Joe Biden wa Amerika yabwiye isi yose ko mu gihe Poutine yakoresha intwaro kirimbuzi mu ntambara ya Ukraine azaba akuruye akarambaraye mu isi we ( Biden ) yagereranije n�Intambara ya Harmageddon izarimbura isi ntihasigare n�ibuye rigeretse ku rindi.
Hari mu ijambo Biden yavugiye mu birori byabereye mu mujyi wa New York aho yagize ati: �Hari icyo dukura mu byo twumva mu magambo y�uriya mugabo,� bamwe babonaga ko ari Poutine yerekezagaho, yongeraho ko Poutine atajya agira inzenya mu byo avuga ndetse ko isi ishatse yatangira kwitegura urugamba rushobora gusiga ruyoretse.
Ibintu Biden yavuze ko ikizaba cyose kizaterwa no kwibona kwa Poutine ingazo za Ukraine yasuzuguraga ziri kumukinagiza imisozi. Ni mu gihe kandi kuko Ingazo za Ukraine muri iki gihe ziri kwisubiza ubutitsa tumwe mu duce Uburusiya bwari mumaranye igihe, cyane cyane mu ntara ta Kherson, ndetse na Donesk, ziri mu ntara 4 Uburusiya bumaze iminsi mike bwiyometseho bidasubirwaho.
Hitegwe iki mu gihe hagira igihugu gikora mu mbarutso y�intwaro za kirimbuzi
Ubundi kugirango byumvikane neza,ukwiye kumenya intwaro za kirimbuzi zikora gute. Izi ntwaro zikora mu buryo bw�ingenzi 3 bukubiye mu ncamake y�intwaro ku ntera ya mbere zifashishwa mu kugaba ibitero ku mwanzi ( Tactical Nuclear Weapons ). Izi zikoreshwa mu gihe zihambiriwe kuri za misile zirasa kure zizwi nka ICBM mu magambo ahinnye y�icyongereza ( Intercontinental Ballistic Missiles ) zishobora kurasa ku ntera ndende (��) zambitswe ibimeze nk�ibihanga byazo bipakiye ubumara bwa kirimbuzi ( Nuclear Wareheads ).
Hari ariko n�ibisasu bya za Misile zishobora gushumikwa ku ndege z�intambara zikabitera aho bigenewe nkuko byagenze mu gihe cy�iraswa rya Hiroshima na Nagasaki mu Buyapani nkuko twabibonye mu bice bibanza by�iyi nkuru.
Ubundi buryo ni ukurasa bene ibi bisasu hakoreshejwe amato y�intambara ( Propulusion Nuclear Fregate ) aba ari mu birindiro bitandukanye mu mazi mpuzamahanga cyangwa ku byambu bikomeye bya bimwe mu bihugu by�ibihangange. Amato azwi nka Sous-Marins cyangwa Sub-Marines ariko nayo ashobora gukoreshwa mu kugaba ibitero bya kirimbuzi.
Nkuko tumaze kubibona ariko, uretse uko kuba ibitero bikomeye bya bene izi ntwaro mu buryo bwo kwangiza ahantu hanini ku ntera ndende, hari n�uburyo bundi bwa 2 izi ntwaro zikoreshwamo buzwi nka Strategic Nuclear Attack mu rurimi rw�icyongereza, bwifashishwa mu kurasa ku mwanzi mwegeranye, urugero ku bihugu nka Ukraine n�Uburusiya nk�ibihugu bituranye.
Ibi bifasha cyane mu ntambara yo gukura ku izima umwanzi no gutuma intambara ihundura isura mu buryo bwihuse nk�ubwakoreshejwe ku Buyapani.
Uburyo bwa 3 ni igihe igihugu gitewe ho ibisasu bya Kirimbuzi kiba gishobora kwirwanaho mu kuyobya ibisasu kirashweho , hamwe no gucogoza ubukana bwabyo.
Mu yandi magambo, ubu buryo buzwi mu ndimi z�amahanga nka Nuclear Dissuasion cyangwa Nuclear Deterrence bunashobora kuburizamo kurwanisha bene izi ntwaro mu gihe habaho ibiganiro bigamije guhosha impamvu uko kurasana kwari buturukemo, hifashishijwe ibiganiro byo mu rwego rwa Dipolomasi yabugenewe izwi nka Diplomatie Nucleaire .
Muri ibi byose ariko, ku rwego rwose ibi bisasu byakorehwamo, igikunze kuvugwa n�inzobere nuko yaba uwarashe igisasu cya kirimbuzi, yaba ukirashweho ndetse n�impande zishobora kwibwira ko iryo raswa ritabireba, ibisasu bya kirimbuzi nta numwe biha ukwirara no guterera agati mu ryinyo kuko muri izo mpande zose nta warokoka ingaruka zabyo haba mu rwego rwo guhumanya ibidukikije, mu rwego rwo gusenya no kurimbura aho icyo gisasu cyanyuze , aho cyaturikiye naho cyerekejwe mu kukiyobya.
Ntawatangazwa nuko Uburusiya bushobora kurasa igisasu kirimbuzi cyangwa kukiraswaho ariko impande zihanganye zikakiyobereza ku wundi mugabane, utanafite amakuru kiri iyo ntambara.
Dufashe urugero ku Burusiya kandi, mu gihe bwarasa bene ibi bisasu kuri Ukraine , ntabwo nabwo buba bwizeye ko ubutaka bwabwo butajegera cyangwa ngo ikirere cyabwo gihumane, bityo rero abavuga ko intambara ikoresheje bene ibi bisasu iba ari nko gukangata gusa.
Ikiruta ibindi byose ariko, ni ukumenya ko uwabanza kurasa igisasu cya kirimbuzi ataba azi nawe umubare w�ibyamuraswaho n�ibindi bihugu bibitunze mu rwego rwo kwihimura.
Abahanga mu by�intambara bemeza ko Uburusiya bwibeshye bugasenya nk�Umujyi wa New York muri Amerika, nabwo bwakwisanga umurwa mukuru wabwo Moscow ari umuyonga mu gihe nkicyo guhumbya, kandi bikarangira uwabanje gutera ibyo bisasu hamwe n�abaturage be babaye ruvumwa mu isi.
Mu nkuru zacu zitaha tuzabagezaho amoko y�intwaro za kirimbuzi n�imbaraga birushanwa ndetse tunarebere hamwe ubushobozi buri gihugu kibitseho ku bibitunze, tutibagiwe no kuzabanyuriramo amoko ya za Misile zishinzwe kwikorera no guheka bene ibyo bisasu n�imiterere yabyo.
3 Ibitekerezo
Peter mugabo Kuwa 09/10/22
Ibyobisasu mwishingikirijeho murarushwanubusa kuko mwibikiye umuriro Imana izifashisha ije kurimbura iyisi, Ibyahishuwe 20:8-9.
Subiza ⇾matayo Kuwa 09/10/22
Ibirimo kubera ku isi byerekana ko imperuka iri hafi cyane.Gusa ijambo ry’Imana risobanura neza y’uko kuli uwo munsi,imana izatwika intwaro zose zo ku isi,hamwe n’abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abayumvira,nubwo aribo bacye nkuko Yesu yabyerekanye.Iyo niyo Armageddon ivugwa muli bibiliya.
Subiza ⇾Kuwa 09/10/22
Nubwambere somye inkuru nkaragiza merci sana
Subiza ⇾ASSIEL NSENG Kuwa 10/10/22
IBYOBAKORANTIBABIZIPE! BARASHAKISHAMAHORO MUKURIMBURA ISI? IBYONINKOGUTEMA ISHAMIRYIGITI URYICAYEHO BIRUSHYWANUBUSA NIBAZEDUSHAKIMANA
Subiza ⇾Tanga igitekerezo