
Abakozi b’urwego rushinzwe ubutasi bwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Kane basatse urugo rw’umunyapolitiki Moïse Katumbi Chapwe.
Urugo rwa Katumbi abakozi ba ANR basatse ni uruherereye mu gace ka Ngaliema i Kinshasa, nk’uko byemejwe n’umunyamategeko we.
Uyu ubwo Isaka ryarimo rikorwa yagize ati: "Abakozi b’urwego rw’ubutasi kuri ubu barimo gusaka urugo [icumbi] rwa Moïse Katumbi, aho we n’abagize itsinda rye bamaze iminsi bacumbitse."
Umunyamategeko wa Katumbi yamaganye icyo yise "urugomo rw’ubudacogora" ubutegetsi bw’i Kinshasa bukomeje gukorera umukiriya we.
Umwe mu bantu ba hafi ya Katumbi yabwiye itangazamakuru ryo muri Congo ko ubwo urugo rw’uyu munyapolitiki rwasakwaga atari ahari.
Kwa Moïse Katumbi hasatswe nyuma y’iminsi mike ubutasi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo butaye muri yombi Salomon Kalonda usanzwe ari umujyanama we bwite.
Uyu mugabo Leta ya Congo imushinja kugirana umubano na bamwe mu bayobozi b’umutwe wa M23 ndetse n’abasirikare bakomeye mu Rwanda, mu rwego rwo gucura ’umugambi wo guhirika ubutegetsi ’ bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi.
Katumbi ku rundi ruhande na we Guverinoma ya Congo imushinja kuba yaranze "kwamagana u Rwanda" ishinja guha ubufasha M23; ibyo uyu munyapolitiki ahakana yivuye inyuma akavuga ko yatangiye kurwamagana na mbere y’abarimo Tshisekedi.
Tanga igitekerezo