Umukandida wigenga, Mpaayimana Philippe avuga ko intsinzi ye yamaze kuyogeraho bityo ko kuba yatoye ategereje ikiri buve mu matora kikaba kiri bube icy’abanyarwanda bose muri rusange.
[xyz-ihs snippet="google-pub"]
[caption id="attachment_73199" align="alignnone" width="800"] Mpaayimana ahabwa ikarita iriho abakandida[/caption]
Ibi yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma yo kumara gutora kuri site y’itora ya Camp Kigali, aho yavuze ko yizeye ko ibiri buve mu matora ku ruhande rwe bitaba ari ibye ku giti cye ahubwo ko biba ari iby’abanyarwanda bose muri rusange.
abajijwe ibijyanye n’icyizere yumva yifitiye ku biri buve mu matora y’umukuru w’igihugu, uyu mukandida yagize ati"intsinzi namaze kuyigeraho kuko icyo naharaniraga ni demokarasi no kwishyira ukizana kuri buri munyarwanda wese aho ari hose, none ibyo nabigezeho, ahasigaye ibigomba kuva mu matora na mwe muraba muhibereye biraba ari iby’abanyarwanda bose."
[caption id="attachment_73200" align="alignnone" width="800"] Umukandida amaze gutora[/caption]
Philippeyavuze ko afite indorerezi zigera ku ijana hirya no hino mu gihugu, akaba yizeye ko byanze bikonze amatora ari bugende neza nubwo harisite zimwe na zimwe adafiteho abamuhagarariye.
Uyu mukandida yabajijwe ku bijyanye n’ibyo ateganya gukora naramuka abuze umwanya muri aya matora ndetse no muri Guverinoma nshya izashyirwaho, asubiza ko azakomeza inzira ye y’ibya politiki.
Yagize ati"Nzakomeza inzira natangiye yo guharanira uburenganzira n’ubwwisanzure bw’umunyarwanda wese akamenya uruhare n’uburenganzira bwe mu iterambere ryye."
Aba banyamakuru kandi bagerageje gushaka kumenya aho uyu mukandida azakorera ibikorwa bye bya politiki, hanze y’igihugu cyangwa mu gihugu imbere, dore ko akunze kubarizwa mu Bufaransa asubiza muri aya magambo.
Ikintu nshaka kubabwira ni uko tugomba kumenya ko abanyarwanda bose aho bari ari abanyarwanda ndetse ni na bimwe mu byo naharaniraga ko umunyarwanda atagomba kuba uw’imbere mu gihugu gusa, ahubwo ko ababa mu rwanda bakwiy gukorana bya hafi n’ababa hanze kuko bose ni bamwe."
[xyz-ihs snippet="google-pub"]
Mpayimana yakomeje avuga ko ibikorwa byo kwiyamamaza ku ruhande rwe byagenze neza ndetse akaba avuga ko n’iby’amatora bignda neza ukobyagenda kose.
Uyu mugabo waje nta muntu n’umwe wo mu muryango we umuherekeje yavuze ko buri wese agira umwigenge bwe bitewe n’ibyo akora cyangwa icyo ari cyo bityo ikaba ari yompamvu atabashije kuzana n’umuryango we yaba umugore cyangwa umwana kuko batari kubona uko bazira riwe bose.
Gusa uyu mukandida nubwo nta cyoyatangaje ku kuba yatsindwa cyangwa ngo atsinde amatora, yanatangaje ko azongera akiyamamaza muri 2024 nibiba ngombwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
[email protected]
Isangize abandi
Tanga igitekerezo